Mu gihe bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Kigali bavuga ko batazi ko igikorwa cyo kwemeza imyirondoro no gufotora ngo bazahabwe indangamuntu koranabuhanga cyarangiye barasaba ko bakongererwa igihe, mugihe NIDA yo ikavuga ko ntacyo yarenzaho.
Bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Kigali baganiriye na Flash bavuga ko batazi ko ibikorwa byo kwemeza imyirondoro no gufotora hagamijwe gutanga indangamuntu koranabuhanga byarangiye,bagasaba kongererwa igihe ndetse bagahabwa amahirwe kubacikanywe.
Ibi bikorwa byageze mu mujyi wa Kigali nyuma yo kuva mu turere dutandatu two mu majyepfo. Tariki ya 7 Gashyantare 2026, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) cyatangije mu Mujyi wa Kigali ibikorwa byo kwemeza imyirondoro no gufotora abaturage, hagamijwe gutanga indangamuntu koranabuganga bikaba bimaze ibyumweru birindwi baha iyi serivisi abaturage, ubu hakaba hatahiwe intara y’uburasirazuba.
Aganira n’umunyamakuru wa Flash,Umuvugizi wa NIDA Madamu Annette UMUGWANEZA, yavuze ko ntacyo yabwira abaturage bacikanywe n’ikigikorwa nkuko yabiduhamirije mu ijwi rye ku murongo wa telephone agira ati: “ Wowe urumva twababwira iki ari nkawe?Twashyizeho gahunda yo kwifotoza none urumva twababwira iki?”
Nubwo ubuyobozi bwa NIDA bugaragaza ko ntacyo bakora kubacikanywe n’iki gikorwa, hari abaturage benshi batemeje imyirondoro no gufotorwa hagamijwe kubona indangamuntu koranabuhanga, bitewe n’imyumvire, ndetse bamwe bakaba batari bafite ibyangombwa byuzuye.
Ubwo yaganiraga n’urwego rw’igihugu rw’itangazamakuru (RBA Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu HABIMANA Dominique yavuze ko nta muntu n’umwe ukwiye gucikanwa n’ bikorwa birebana no gukosoza imyirondoro no gufotorwa muri gahunda yo gutanga indangamuntu koranabuhanga.
Iyi ndangamuntu koranabuhanga izahabwa abanyarwanda bose, kuva umwana ukivuka kugera ku mukuru, Abanyamahanga batuye mu Rwanda, impunzi ,abasaba ubuhungiro ,n’abimukira n’abadafite ubwenegihugu.
Izaba ifite ikarita isanzwe, QR Code ku buryo umuntu yayigendana kuri telefoni cyangwa mudasobwa, ndetse nimero ya ‘token’ itandukanye na nimero isanzwe y’indangamuntu.
Uyu mushinga watangiye mu 2023, ni agace k’umushinga mugari u Rwanda rufatanyijemo na Banki y’Isi, washowemo agera kuri miliyari 200 Frw.
Biteganyijwe ko indangamuntu koranabuhanga izatangira gutangwa muri Nyakanga 2026 kandi ubu u Rwanda rumaze kugera muri kimwe cya kane cy’ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga.
Kwemeza imyirondoro ku ndangamuntu koranabuhanga mu Mujyi wa Kigali ni intambwe ikomeye mu gutanga serivisi zihuse, kurushaho korohereza abaturage, no gukumira imbogamizi z’abasanzwe bakenera serivisi. Ubu buryo bushya bw’ikoranabuhanga buzafasha abanyarwanda, abanyamahanga n’abimukira mu Rwanda kubona indangamuntu byihuse kandi mu buryo bwizewe, bikazamura ireme rya serivisi z’uru rwego.

