Mu ijoro ryacyeye i Riyadh Air Metropolitano Stadium y’ikipe ya Atlético Madrid, habereye umukino ukomeye wa 1/2 muri UEFA Champions League wahuje iyi kipe na Arsenal, umukino witabiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, warangiye amakipe yombi agabanye amanota aho yanganyije igitego 1-1
Uyu mukino wakurikiranywe n’abantu benshi ku isi kubera ubukana n’icyizere by’impande zombi, aho Atlético Madrid yakinanaga ishyaka ryo mu rugo, mu gihe Arsenal yo yageragezaga kwitwara neza hanze y’u Bwongereza.

Perezida Kagame yagaragaye ari kumwe n’abandi bayobozi batandukanye ndetse n’abashyitsi bakomeye mu mupira w’amaguru, mu rwego rwo gukurikirana imwe mu mikino ikomeye cyane ku mugabane w’u Burayi.

Nubwo umukino wari urimo guhangana gukomeye, byagaragaje urwego rwo hejuru rw’imikino ya Champions League, ikomeje kuba urubuga rwerekana impano n’amarushanwa akomeye ku isi.
Ku munota wa 44 w’igice cya mbere, ikipe ya Arsenal yabonye penaliti iterwana neza na Gyokeres maze igice cya mbere kirangira iyoboye umukino n’igitegi 1-0.
Ibintu byaje guhindura isura aho Atletico yabonaga peneliti ku munota wa 56 yatewe neza na Alvarez maze amakipe anganya 1-1 ari nako umukino waje kurangira

