“Kutonsa ni ukwica umwana”: Impuguke n’ababyeyi batunga agatoki abirinda konsa kubera imiterere y’imibiri yabo

Mu gihe hari bamwe mu babyeyi bahitamo kutonsa abana babo, bavuga ko bashaka kurinda imiterere y’imibiri yabo cyangwa amabere yabo, abandi babyeyi n’impuguke mu buzima barabyamagana bikomeye, bakabifata nk’igikorwa cyo kwikunda gishobora gushyira ubuzima bw’umwana mu kaga.

Ubundi, umwana aba agomba konswa nibura kugeza ku myaka ibiri, by’umwihariko nibura inshuro umunani ku munsi, kugira ngo akure neza kandi agire ubuzima bwiza. Gusa hari ababyeyi batabikurikiza, bigatuma bateza impaka mu muryango nyarwanda.

Bamwe mu babyeyi baganiriye n’itangazamakuru rya Flash bagaragaje ko kutonsa umwana ku bushake bidakwiye, kuko bigaragaza kutamwitaho no kumushyira mu byago.

Umwe muri bo yagize ati:

Hari ababyeyi babyara ariko bakanga konsa kubera impamvu zitandukanye nko kutumvikana na se w’umwana cyangwa gushaka kuguma ari abakobwa batagize impinduka ku mubiri. Ibyo si byo, ni ukwica umwana no kutamukunda.”

Ibi byongeye gushimangirwa n’impuguke z’ubuzima zivuga ko nta kindi cyasimbura amashereka y’umubyeyi, cyane cyane mu mezi atandatu ya mbere.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko konsa neza bishobora gukiza ubuzima bw’abana bagera ku 820,000 buri mwaka ku Isi, ndetse bikagabanya amafaranga menshi akoreshwa mu kuvuza indwara zituruka ku kutonsa.

Yacenthe Uwambajimana, umuforomokazi uyobora serivisi yita ku bana mu bitaro bya Muhima, ashimangira ko ubuzima bw’umwana bugomba kuza imbere ya byose.

Yagize ati:

Ntagisimbura ubuzima bw’umwana. Ababyeyi bagomba gushaka imibereho ariko bakanarengera ubuzima bw’abo babyaye, kuko ushobora gushaka ubuzima ukazabura ubw’umwana wawe.”

Ku ruhande rwe, NYIRAMANA Christianne, umubyaza mu bitaro bya Muhima, avuga ko hari impamvu zitandukanye zituma bamwe batonsa abana babo, zirimo ibibazo byo mu rugo, ubumenyi buke ndetse n’imyumvire itari yo.