Perezida W’u Rwanda yatangaje ko urubyiruko rwo mu Rwanda, Botswana n’ahandi muri Afurika rufite inzozi n’ibyifuzo bihuriye ku guhabwa amahirwe angana yo kugera ku ntsinzi no kwiteza imbere.

Mu butumwa bwashyizwe ku rubuga rwa X rwa Perezidanse buvuga ko urubyiruko rwo i Kigali, Gaborone n’ahandi ku mugabane wa Afurika “rwifuza amahirwe angana yo gutsinda no kugera ku ntego zarwo.” Iri jambo ryakoreshejwe mu Cyongereza rigira riti “a fair chance to succeed”, risobanura ko urubyiruko rushaka uburenganzira bungana, amahirwe mu kazi, uburezi, ikoranabuhanga n’ubushobozi bwo kwihangira imirimo bitabangamiwe n’aho umuntu akomoka cyangwa ubushobozi afite.
Ibi byagarutsweho mu gihe Perezida Paul Kagame ari mu ruzinduko rw’akazi muri Botswana, aho yakiriwe na Perezida Duma Boko. Uru ruzinduko rwibanze ku gukomeza umubano hagati y’ibihugu byombi no gushakira hamwe ibisubizo bifasha urubyiruko n’iterambere ry’ubukungu.
Muri uru ruzinduko kandi, u Rwanda na Botswana byagiranye amasezerano akuraho visa ku baturage b’ibihugu byombi, ibintu biteganyijwe koroshya urujya n’uruza rw’abantu, ubucuruzi, ubukerarugendo ndetse n’imikoranire mu rwego rw’ishoramari.
Aya masezerano azafasha cyane cyane urubyiruko rw’ibihugu byombi kubona amahirwe mashya arimo kwiga, gukora ubucuruzi no kwagura imikoranire hagati y’abashoramari bato n’abakiri bato bafite imishinga mishya. Abasesenguzi bavuga ko gukuraho visa ari imwe mu nzira Afurika iri gukoresha mu kongera ukwihuza no kubaka isoko rusange ry’Afurika.
Perezidanse y’u Rwanda yavuze kandi ko Afurika ifite urubyiruko rwinshi kandi rufite impano, ariko ko hakenewe politiki n’amahirwe birufasha gukoresha neza ubushobozi rufite kugira ngo rugire uruhare mu iterambere ry’umugabane.

