Karasira Aimable Uzaramba wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga nka “Professor Nigga”, yitabye Imana mu gihe haburaga igihe gito cyane ngo afungurwe nyuma y’imyaka hafi itanu yari amaze afunzwe.

Umuvugizi wa RCS, Sengabo Hillary, yavuze ko ku munsi wo ku wa Gatatu ubwo Karasira yari amaze kugenzurwa byose habura amasaha make ngo asohoke muri gereza, ari bwo yanyweye iyo miti yamufashaga ku burwayi bwo mu mutwe afite.
Ati “Ubusanzwe iyo yayinywaga yasinziraga ikamufasha gusinzira umwanya nk’amasaha atandatu, ariko kuko yayinyweye nk’uwiyahura, yanyweye myinshi ni yo yamuviriyemo urupfu. Bamugejeje kwa muganga ku bitaro bya Nyarugenge biranga.”
Amakuru y’urupfu rwe aje akurikira andi yari yatangajwe ku wa 6 Gicurasi 2026, aho ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) bwari bwamumenyesheje ko ari ku rutonde rw’abagombaga gutaha nyuma yo kurangiza igihano yari yarakatiwe.
Karasira yatawe muri yombi mu mpera za Gicurasi 2021, akurikiranyweho ibyaha bitandukanye bifitanye isano n’ibiganiro yatambutsaga kuri YouTube, birimo gukurura amacakubiri, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, gutangaza amakuru y’ibihuha ndetse no kudasobanura inkomoko y’umutungo.
Urubanza rwe rwabaye igihe kirekire kandi rwakunze kuvugisha benshi haba mu Rwanda no hanze yarwo. Mu maburanisha atandukanye, Karasira yagiye agaragaza imyitwarire idasanzwe ndetse rimwe na rimwe akavuga ko afite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe.

