Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zitazakomeza gutanga umusanzu uruta uw’ibindi bihugu mu muryango wo gutabarana wa OTAN, igaragaza ko igihe kigeze ngo ibihugu biwugize byishingikirize ku bushobozi bwabyo mu kwirindira umutekano.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Intambara wa Amerika, Pete Hegseth ubwo yari mu nama mpuzamahanga y’umutekano yabereye muri Singapore.
Yagaragaje ko Amerika ishaka uburyo bushya bw’imikoranire ishingiye ku bufatanye aho buri ruhande rugira uruhare rungana n’urundi aho kuba igihugu kimwe gihetse ibindi.
Yagize ati “Igihe cya Amerika cyo guheka ibihugu bikungahaye cyararangiye. Dukeneye abafatanyabikorwa ntidukeneye abatwishingikirizaho. Dushaka abo dufatanya mu buryo bwo gusangira inshingano aho kudushingiraho.”
Uyu muyobozi yasobanuye ko kubera iyo mpamvu, Amerika igomba kugabanya amafaranga yoherezaga mu Burayi ahubwo ikayashyira mu bindi bice ifitemo inyungu mu by’umutekano, bizayifasha gukomeza guhangana n’u Bushinwa.
Ibi bitangajwe mu gihe hakomeje impaka ndende hagati ya Washington n’ibihugu by’i Burayi bigize OTAN ku bijyanye n’ikoreshwa ry’ingengo y’imari mu by’umutekano.
Nubwo kuva mu 2014 byari byumvikanyweho ko buri gihugu kigize uwo muryango kigomba gutanga nibura 2% by’umusaruro mbumbe wacyo muri OTAN, ibihugu byinshi by’i Burayi byatinze kugera kuri iyo ntego.
Nko mu 2025, OTAN yatangaje ko ibihugu byose 32 biyigize ari bwo bwa mbere byageze kuri iyo ntego, ariko ko na bwo Amerika igikomeje kuba imbere cyane mu gutanga inkunga muri uwo muryango kuko mu mwaka ushize ni yo yatanze hagati ya 60% na 62% by’ingengo y’imari yawo yose.
Ibi byatumye Perezida Donald Trump wa Amerika avuga ko n’ubundi ayo mafaranga abandi batanga ari make, ahubwo asaba ko buri gihugu cyajya gitanga nibura 5% bya GDP muri OTAN bitarenze 2035, ariko ibihugu byinshi bivuga ko ibyo bigoye cyane kubigeraho.
Amerika nigabanya ingengo y’imari ya yo muri OTAN, byitezwe ko hashobora kubaho impinduka zikomeye mu mikorere y’uwo muryango.

