Yoane Wissa wandikiye amateka kuri Portugal ni muntu ki?

Yoane Wissa ni umwe mu bakinnyi b’Abanyekongo bageze ku rwego rwo hejuru mu mupira w’amaguru ku isi. Yavutse ku wa 3 Nzeri 1996 i Épinay-sous-Sénart mu Bufaransa, afite inkomoko muri Democratic Republic of the Congo. Nubwo yavukiye mu Bufaransa, yahisemo gukinira igihugu cy’ababyeyi be, DR Congo.

Wissa yatsindiye Congo igitego cy’amateka

Akiri umwana, Wissa ntiyatangiye ari rutahizamu nk’uko benshi babitekereza. Yatangiye gukina umupira afite imyaka irindwi, ari umunyezamu. Nyuma nyina amusaba kuva mu izamu kuko yumvaga atagira uruhare rwinshi mu mukino, yimukira hagati mu kibuga, ariho yavuye atangira gukina ku mpande z’ubusatirizi, hanyuma aza kuvumbura ko afite impano yo gutsinda ibitego byinshi. Ibyo byatumye ahinduka rutahizamu.

Mu buzima bwe bwo mu bwana, Wissa yakuriye mu makipe mato yo mu Bufaransa mbere yo kwinjira mu ishuri ry’umupira rya LB Châteauroux mu 2013. Ni ho yatangiriye urugendo rw’umwuga. Mu mwaka wa 2015 yinjiye mu ikipe nkuru ya Châteauroux, atsinda ibitego 7 mu mikino 23, ibintu byatumye amakipe yo mu cyiciro cya mbere amwibonamo.

Mu 2016 yimukiye muri Angers SCO yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa. Gusa ntiyahabonye umwanya uhagije wo gukina, bityo atizwa mu makipe ya Stade Lavallois na AC Ajaccio. Nubwo byari ibihe bigoye, byamufashije gukura no kubona ubunararibonye.

Aha Wissa yakiniraga ikipe ya Lorient mu Bufaransa

 Intambwe ikomeye yayiteye mu 2018 ubwo yasinyaga muri FC Lorient. Aho ni ho yatangiye kwigaragaza cyane. Mu mwaka w’imikino wa 2019–2020 yafashije Lorient kuzamuka mu cyiciro cya mbere atsinda ibitego 15. Mu mwaka wakurikiyeho yongeye gutsinda ibitego 10 muri Ligue 1, bituma izina rye ritangira kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Mu 2020 yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu ya DR Congo. Yabaye umwe mu bakinnyi b’ingenzi ba Leopards, anafasha igihugu cye kugera kure mu marushanwa ya Africa Cup of  Nations 2023, aho yashyizwe mu ikipe y’abakinnyi beza b’irushanwa.

Mu Kanama 2021 yimukiye mu Bwongereza muri Brentford FC aho yakinnye imikino 149 agatsindamo ibitego 49 ndetse agatanda imipira 13 yavuyemo ibitego. Mbere gato yo gutangira urugendo rwe muri Premier League, yahuye n’ikibazo gikomeye cyane; aho yatewe aside mu maso mu Bufaransa, bikamukomeretsa ijisho bikomeye. Yabazwe byihutirwa kandi benshi batekerezaga ko ashobora kutazongera gukina umupira ariko yagarutse mu kibuga vuba, agaragaza imbaraga n’ubushake budasanzwe.

Muri Brentford yabaye umwe mu bakinnyi bakomeye cyane bafashije iyi kipe kuguma muri Premier League kandi atsinda ibitego byinshi mu myaka ine yamaze aho. Mu mwaka wa 2024–2025 yatsinze ibitego 19 muri shampiyona, aba umwe mu bataka bitwaye neza mu Bwongereza.

Yoana Wissa agera muri Newcastle

Mu 2025 yimukiye muri Newcastle United FC, imwe mu makipe akomeye mu Bwongereza. Nubwo yatangiye ahura n’ibibazo by’imvune, yakomeje kuba umwe mu bakinnyi b’ingenzi  ndetse akitabazwa cyane n’ikipe ye nshya aho amaze kuyikinira imikino 19 akayitsindira igitego kimwe.

Mu 2026 yanditse amateka akomeye ubwo yatsindiraga DR Congo igitego cya mbere mu mateka y’igihugu cye mu gikombe cy’isi, ndetse afasha igihugu cye kubona inota rya mbere muri iri rushanwa nyuma yo kunganya na Portugal. Icyo gitego cyamugize umwe mu bakinnyi bazahora bibukwa mu mateka y’umupira wa DR Congo.

Uyu munsi, Yoane Wissa afatwa nk’umwe mu bakinnyi b’indashyikirwa DR Congo yabyaye mu myaka ya vuba: umukinnyi wavuye ku kuba umunyezamu mu bwana, akanyura mu makipe mato yo mu Bufaransa, agatsinda ibikomere bikomeye byari hafi kumuhagarika gukina, kugeza ubwo ageze muri Premier League no mu gikombe cy’Isi.

Wissa amaze gukinira ikipe ya Congo F.C Leopards imikino 37 ayitsindira ibitego 9