U Rwanda rwongeye kwakira icyiciro gishya cy’impunzi n’abasaba ubuhungiro baturutse muri Libya, aho abantu 173 bageze mu gihugu mu rwego rwa gahunda yo gutabara abanyafurika baba baragizweho ingaruka n’ibibazo by’umutekano muke ndetse n’imibereho mibi bahura na byo muri Libya.

Aba bimukira bakomoka mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika, birimo Sudani, Eritereya, Ethiopia, Somalia na Sudani y’Epfo. Nyuma yo kugera mu Rwanda, bahise bajyanwa mu Nkambi y’Agateganyo ya Gashora mu Karere ka Bugesera, aho bazacumbikirwa mu gihe hagikorwa gahunda zo kubashakira ibisubizo birambye.
Iyi gahunda ishingiye ku bufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda, Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), hagamijwe gufasha abanyafurika bari barafatiwe cyangwa bakagwa mu bibazo bikomeye muri Libya nyuma yo guhunga intambara, ihohoterwa cyangwa ibibazo by’ubukene mu bihugu byabo.

Kuva iyi gahunda yatangira mu mwaka wa 2019, u Rwanda rumaze kwakira ibihumbi by’impunzi n’abasaba ubuhungiro baturutse muri Libya. Umubare munini muri bo wamaze kwimurirwa mu bindi bihugu byemeye kubakira no kubaha ubuhungiro burambye, birimo Canada, Suède, Norvège, Amerika, u Budage n’ibindi.
Abageze mu Rwanda bazakomeza guhabwa ubufasha bw’ibanze burimo icumbi, ubuvuzi, ibiribwa n’ubundi bufasha bwihutirwa, mu gihe hateganywa icyerekezo cy’ahazaza habo binyuze mu bufatanye bw’inzego zitandukanye z’u Rwanda n’imiryango mpuzamahanga.
Iyi gahunda ikomeje kugaragaza uruhare rw’u Rwanda mu bikorwa by’ubutabazi no gufasha impunzi ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane abanyafurika bahura n’ibibazo bikomeye byo kwimurwa n’amakimbirane cyangwa umutekano muke mu bihugu byabo.

