Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwakira ku nshuro ya mbere inama Mpuzamahanga ku Bufatanye hagati y’Ibihugu byo mu Majyepfo y’Isi (South-South Cooperation) n’Ubwo hagati y’ibihugu n’imiryango Mpuzamahanga (Triangular Cooperation), ashimangira ko Kigali ikomeje kwiyubaka nk’ihuriro ry’iyi mikoranire igamije iterambere rishingiye ku kungurana ubumenyi n’ubunararibonye.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rutishimira gusa kuba rwakiriye iyi nama ku nshuro yayo ya mbere, ahubwo runafite intego yo gutuma Kigali iba ahantu ibihugu byo mu Majyepfo byigiranaho mu buryo bufite gahunda, aho imikorere myiza idashimwa gusa ahubwo inandikwa, igasesengurwa kandi igahuzwa n’aho igiye gukoreshwa.
Yagize ati, “U Rwanda rwishimiye kwakira iyi nama ya mbere kandi rwishimiye gushyira Kigali ku rwego rw’ihuriro ry’ubufatanye bwa South-South na Triangular Cooperation — ahantu ho kwigiranaho bikorwa mu buryo bunoze, aho ibikorwa byiza byandikwa kandi bikajyanwa ahandi hakenewe, aho kuba ibyo gushimirwa gusa.”


South-South Cooperation ni uburyo ibihugu biri mu bice bikiri mu nzira y’amajyambere bifatanya gusangira ubumenyi, ikoranabuhanga, ubunararibonye n’amasomo y’iterambere byagezeho. Mu gihe Triangular Cooperation yo iba ihuza ibyo bihugu n’abafatanyabikorwa bo ku rwego mpuzamahanga cyangwa ibihugu byateye imbere kugira ngo bateze imbere imishinga ifitiye abaturage akamaro.
Ku ruhande rw’u Rwanda, iyi gahunda ijyana n’icyerekezo cyo gukomeza kuba igihugu gifunguye ku mahanga, gikoresha ubunararibonye bwacyo mu nzego zirimo imiyoborere, ikoranabuhanga, ubuzima, uburezi n’iterambere rirambye, ndetse kikaba n’ahantu hateranira inama mpuzamahanga.
Ibi kandi bishimangira uruhare rwa Kigali nk’umujyi umaze imyaka ugaragara ku rwego mpuzamahanga mu kwakira ibiganiro n’inama zihuza abayobozi, abafata ibyemezo n’inzego zitandukanye zigamije gushakira hamwe ibisubizo ibibazo byugarije ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Mu butumwa bwe, Nduhungirehe yashimangiye ko igihe kigeze ngo ibihugu byo mu Majyepfo bitangire kurebana nk’abafatanyabikorwa bangana, aho kubaka iterambere rishingiye ku gusaranganya amahirwe, kubahana no kugera ku ntego rusange z’iterambere rirambye.

