U Rwanda rwagaragaje ko hakenewe ko u Burundi buhagarika uruhare rutaziguye bushinjwa kugira mu makimbirane akomeje kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), runarushishikariza gushyira imbaraga mu kubaka ituze no kubahiriza uburenganzira bwa muntu imbere mu gihugu.
Ibi byagarutsweho mu butumwa bwatanzwe mu rwego rw’ibiganiro byahuje ibihugu n’intumwa yihariye ishinzwe gukurikirana uko uburenganzira bwa muntu bwifashe mu Burundi.
Mu byifuzo by’u Rwanda, harimo ko u Burundi rwakomeza inzira y’impinduka zifatika kandi zitanga icyizere, rukarushaho gukorana n’inzego mpuzamahanga zita ku burenganzira bwa muntu ndetse no mu isuzumanwa ngarukagihe ry’uburenganzira bwa muntu (UPR).
U Rwanda kandi rwashimangiye ko hakenewe ubufatanye n’inzego zo ku rwego rw’Akarere n’iz’Umuryango w’Abibumbye, harimo no kongera ibiganiro n’Ibiro bya Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (OHCHR).
Mu butumwa bwarwo, u Rwanda rwagaragaje ko kubaka icyizere hagati y’abaturage n’inzego za Leta, kwagura urubuga rwa politiki no gutuma abaturage bagira uruhare mu miyoborere ari bimwe mu byafasha guteza imbere uburenganzira n’icyubahiro by’Abanyaburundi bose.

