Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) yanenze Akarere ka Ruhango gakomeje kohereza bamwe mu bakozi mu butumwa bw’akazi bakamara igihe kirekire batarahabwa amafaranga ya misiyo, ivuga ko bishobora kugira ingaruka ku musaruro wabo.
Ibi byagarutsweho nyuma y’uko raporo y’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta igaragaje ko hari abakozi babiri bo muri aka karere bagiye mu butumwa bw’akazi inshuro zitandukanye ariko bakamara iminsi igera ku 130 batarishyurwa amafaranga ya misiyo.
Perezida wa PAC, Valens Muhakwa, yavuze ko bidashoboka kwitega umusaruro mwiza ku mukozi woherezwa mu kazi ariko ntahabwe uburenganzira bwe ku gihe.
Yagize ati: “Mutubwire, umukozi ujya mu butumwa bw’akazi hagashira iminsi 130 atarishyurwa amafaranga ye, umusaruro muba mumwitezeho ni uwuhe?”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwemeye ko iki kibazo gihari kandi ko atari ubwa mbere kigaragaye. Bwagaragaje ko busobanukiwe neza n’ibiteganywa n’amategeko, asaba ko umukozi ugiye mu butumwa bw’akazi abanza guhabwa ibyangombwa n’amafaranga amufasha gusohoza inshingano ze.
Umuyobozi w’Akarere yavuze ko hari aho iri tegeko ryagiye ryubahirizwa, ariko ahandi bikaba bitarakunda kubera ibibazo by’ingengo y’imari. Yashimangiye ariko ko hari intambwe imaze guterwa mu kugabanya ubukererwe bwo kwishyura amafaranga ya misiyo.
Yagize ati: “Ku rwego rw’akarere nta kibazo gikomeye kikiri mu kwishyura amafaranga ya misiyo. Ahakigaragara ikibazo ni ku rwego rw’imirenge, kuko amafaranga yifashishwa aturuka ku karere kandi rimwe na rimwe ntahagije.”
Yakomeje avuga ko akarere kongereye amafaranga y’imikorere (fonctionnement) ahabwa imirenge, ndetse hafashwe umwanzuro ko abakozi b’imirenge bagira ingendo nyinshi z’akazi bazajya bishyurwa amafaranga ya misiyo n’Akarere ka Ruhango kugira ngo iki kibazo gikemuke burundu.
Nubwo ubuyobozi bwagaragaje ko buri gufata ingamba zo gukemura iki kibazo, PAC yabusabye kwihutira kwishyura ibirarane byose by’amafaranga ya misiyo babereyemo abakozi, no kubahiriza amategeko ateganya ko umukozi ugiye mu butumwa bw’akazi agomba kubanza guhabwa amafaranga amugenewe mbere yo kujya mu rugendo.

