Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Abarenga ibihumbi 22 mu bahunze hagati ya 1959 na 1998 bamaze kugaruka - FLASH RADIO&TV

Abarenga ibihumbi 22 mu bahunze hagati ya 1959 na 1998 bamaze kugaruka

Nyuma y’imyaka 3 Abanyarwanda bahunze kuva mu 1959 kugeza 1998 bakuriweho sitati y’ubuhunzi, abagera ku 22,640 bamaze kugaruka mu Rwanda.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi itangaza iyi mibare ivuga ko abataha batitwa impunzi zitahutse ahubwo ari abanyarwanda babaga mu mahanga bagarutse iwabo.

Nyuma yo gukurirwaho sitati y’ubuhunzi abanyarwanda bari hanze barebwa n’icyo cyemezo bagirwa inama yo kugana z’ambasade z’u Rwanda mu bihugu barimo bagahabwa ibyangombwa.

REBA MU MASHUSHO KU BURYO BURAMBUYE: