Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze mu mujyi wa Geneva aho yitabiriye inama mpuzamahanga ya AI for Good Global Summit 2026, imwe mu nama zikomeye ku isi ziganira ku iterambere ry’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence – AI) n’uruhare rwabwo mu guteza imbere imibereho y’abatuye isi.
Muri iyi nama, Perezida Kagame aratanga ijambo nyamukuru mu muhango wo gufungura ku mugaragaro ibikorwa by’iyi nama, mbere yo kwifatanya n’abandi bayobozi b’ibihugu n’abayobozi b’ibigo mpuzamahanga mu gutangiza ku mugaragaro AI for Good Global Commission, komisiyo nshya igamije gutanga icyerekezo ku mikoreshereze myiza, inyangamugayo n’itekanye y’ubwenge buhangano ku rwego rw’isi.

Perezida Kagame azafatanya muri uwo muhango na Marc Benioff, Umuyobozi Mukuru akaba n’uwashinze Salesforce, ari na we mufatanyabikorwa (Co-Chair) w’iyi Komisiyo. Bazaba bari kumwe kandi na Doreen Bogdan-Martin, Umunyamabanga Mukuru wa International Telecommunication Union (ITU), ari na we Visi Perezida wa Komisiyo, ndetse na Halla Tómasdóttir, Perezida wa Iceland, hamwe na Alar Karis, Perezida wa Estonia.
Iyi nama ya AI for Good Global Summit 2026 yateguwe ku bufatanye bwa ITU n’Igihugu cya Switzerland, ikaba ibaye mu gihe isi ikomeje gushaka uburyo bwiza bwo gukoresha AI mu gukemura ibibazo bikomeye byugarije inyokomuntu. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Unlocking AI’s Potential to Serve Humanity“, bishatse kuvuga “Gufungura amahirwe y’Ubwenge Buhangano kugira ngo bukorere inyokomuntu.”
Abitabiriye iyi nama baraganira ku buryo AI yakwifashishwa mu guteza imbere ubuzima, uburezi, ubuhinzi, ubuvuzi, ubukungu, kurengera ibidukikije no kugabanya icyuho cy’ikoranabuhanga hagati y’ibihugu bikize n’ibikiri mu nzira y’amajyambere. U Rwanda rukomeje kwigaragaza nk’imwe mu nzego ziyoboye Afurika mu guteza imbere ikoranabuhanga n’ubukungu bushingiye ku bumenyi. Kuba Perezida Kagame ari mu bayobozi bafite uruhare rukomeye mu gutangiza AI for Good Global Commission bishimangira icyizere amahanga afitiye u Rwanda mu gutanga umusanzu mu gushyiraho amategeko n’amahame agenga ikoreshwa ry’ubwenge buhangano ku rwego mpuzamahanga.
Biteganyijwe ko imyanzuro izava muri iyi nama izagira uruhare rukomeye mu buryo AI izakomeza gutezwa imbere no gukoreshwa mu nyungu rusange z’abatuye isi, hagamijwe ko iri koranabuhanga rikomeza kuba igisubizo ku bibazo byugarije inyokomuntu aho kuba inkomoko y’ibibazo bishya.

