Esma Platnumz, mushiki wa Diamond Platnumz,yahakanye amakuru amaze igihe akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga avuga ko musaza we yaba afite abana umunani, ashimangira ko ayo makuru nta shingiro afite.
Mu kiganiro yagiranye na Wasafi FM mu rwego rwo kwamamaza ibirori bya “Mama Dangote Night”, Esma yavuze ko musaza we Naseeb Abdul Juma wamenyekanye cyane nka Diamond Platnumz, afite abana batatu gusa.
Yagize ati “Naseeb afite abana batatu, naho njye mfite babiri, nubwo umwe muri bo yitabye Imana.”
Icyakora, Esma ntiyatanze ibisobanuro birambuye ku bana yavugaga abo ari bo, ndetse ntiyanagize icyo avuga ku byo Diamond yari yaratangaje mbere ku bijyanye n’abana yemera ko yabyaye cyangwa yareraga.
Aya magambo aje mu gihe hamaze igihe hacicikana amakuru ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye avuga ko Diamond yaba afite abana umunani cyangwa barenga yabyaranye n’abagore batandukanye.
Mu kiganiro aherutse kugirana na iHeartRadio, Diamond Platnumz yavuze ko azi neza ko afite abana, ariko yemera ko hari bamwe mu bana yagiye arera bashobora kuba atari abe.
Yavuze ko nubwo hari abo atizeyeho niba ari abe mu buryo bw’amaraso, akomeza kubitaho kandi akirinda amakimbirane n’ababyeyi babo.
Yagize ati “Nzi ko mfite abana. Ariko nanone nzi ko hari bamwe batari abana banjye Ariko sinshaka gutongana na ba nyina. Nzabitaho bose.”
Diamond Platnumz azwi nk’umubyeyi w’abana yabyaranye n’abagore batatu harimo abana babiri, Princess Tiffah na Prince Nillan, yabyaranye n’umunya-Uganda, Zari Hassan; afite umuhungu witwa Dylan yabyaranye n’umunyamideli w’Umunya-Tanzania, Hamisa Mobetto; ndetse n’undi muhungu witwa Naseeb Junior yabyaranye n’umuhanzikazi wo muri Kenya, Tanasha Donna.
Iki kiganiro cya Esma cyabaye mbere y’ibirori bya “Mama Dangote Night”, byabaye ku wa 11 Nyakanga 2026 mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 59 y’amavuko ya Mama Dangote, umubyeyi wabo.

