ASHTON HALL UVUYE MU RWANDA YAJE MURI 50 BATUNZE AGATUBUTSE KUBERA IMBUGA NKORANYAMBAGA.

Umunyamerika Ashton Hall, uheruka kugirira uruzinduko mu Rwanda, yagaragaye ku rutonde rwa Forbes Top Creators 2026 ruhuza abakora ibibera ku mbuga nkoranyambaga [ content creators] 50 binjirijeho amafaranga menshi kurusha abandi ku Isi.

Ashton Hall yaje ku mwanya wa 41, aho Forbes igaragaza ko yinjije miliyoni 10 z’Amadolari ya Amerika (arenga miliyari 14 Frw), biturutse ku bikorwa bye byo gukora amashusho ku mbuga nkoranyambaga, kwamamaza ibicuruzwa no kugurisha gahunda zifasha abantu gukora imyitozo ngororamubiri no kwita ku buzima.

Ashton Hall wari umaze iminsi mu Rwanda,yasoje uruzinduko yagiriye mu gihugu kuri uyu wa mbere tariki 14.07.2026 aho yatembereye ibice bitandukanye by’igihugu arikumwe na Enock Uwizeye wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga nka Kagarara wari wamutumiye ndetse banakoranye ingendo mu bihugu bitandukanye by’Afurika.