Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier J.P Nduhungirehe, ari i Buruseli mu Bubiligi aho ahagarariye u Rwanda mu nama ya 121 y’Inama y’abaminisitiri b’umuryango uhuza ibihugu bya Afurika, Karayibe na Pasifika (OACPS).

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko imbaraga za OACPS zishingiye ku kuba ari urubuga rworohereza ubufatanye bufatika hagati y’ibihugu byo mu Majyepfo y’Isi (South-South Cooperation), ndetse no guhuza ijwi ryabyo mu biganiro n’ibyemezo bifatirwa mu nzego mpuzamahanga.
Yashimangiye ko ibihugu byo muri Afurika, Karayibe na Pasifika bifatanyije bishobora kongera imbaraga z’ijwi ryabyo ku rwego mpuzamahanga no guteza imbere inyungu bihuriyeho, zirimo imiyoborere mpuzamahanga, guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, ndetse no kugera ku iterambere rirambye.
Iyi nama ibaye mu gihe OACPS ikomeje gushyira imbaraga mu gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu biyigize no gushyira mu bikorwa gahunda zigamije iterambere rirambye, ubucuruzi n’ubufatanye mu bya dipolomasi n’ubukungu.





