Espagne yegukanye Igikombe cy’Isi cya 2026 itsinze Argentine 1-0 (Amafoto)

Ikipe ya Espagne yegukanye Igikombe cy’Isi cya 2026, nyuma yo gutsindira ku mukino wa nyuma Argentine, mu mukino wahujwe n’ibirori by’akataraboneka byitabiriwe n’abakomeye.

 

Mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 19 Nyakanga 2026, ni bwo aya makipe yombi yahuriye kuri New York New Jersey Stadium yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu munsi wari wahujwe n’ibirori bidasanzwe, aho IShowSpeed umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yabanje gususurutsa abitabiriye umukino, aririmba indirimbo ye y’Igikombe cy’Isi yise ‘World Cup’, akurikirwa n’abaraperi b’Abanyamerika Post Malone na Swae Lee.

Mu bitabiriye umukino harimo Perezida wa Mexique, Claudia Sheinbaum, Perezida wa Amerika, Donald Trump n’umugore we Melania Trump, Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, Umwami Felipe VI n’Umwamikazi Letizia ba Espagne bari kumwe na Perezida wayo Pedro Sánchez.

Umukino watangiye gukinwa amakipe yombi adasatira cyane, ariko umupira wihariwe n’abakinnyi ba Espagne bahererekanyaga cyane mu kibuga hagati ishaka kwinjira mu rubuga rw’amahina rwa Argentine.

Bwa mbere kuva mu 1966, Argentine yasoje igice cya mbere cy’umukino w’Igikombe cy’Isi idateye mu izamu, mu gihe amashoti atatu yabonetse mu mukino, ari yo make yabonetse mu gice cya mbere cy’umukino wa nyuma kuva mu 1966.

Mbere y’uko iki gice kirangira, myugariro wa Argentine, Lisandro Martínez, yagize imvune asimburwa na Nicolas Otamendi, mu cya kabiri Espagne icurika ikibuga.

Iki gice cyarangiye umunyezamu wa Argentine, Emiliano Martínez, amaze gukuramo imipira 10 yabazwe, mu gihe Argentine nta shoti rikomeye yari yateye mu izamu, ari na bwo bwa mbere biabayeho mu mateka y’Igikombe cy’Isi.

Nyuma y’iki gice cyabonetsemo ikarita itukura yeretswe Enzo Fernández wa Argentine, hakurikiyeho iminota 30 y’inyongera, Espagne iyobonamo igitego cyinjijwe na Ferran Torres ku munota wa 106. Ni nyuma y’akazi gakomeye kabereye imbere y’izamu rya Argentine.

Espagne yatsinze igitego 1-0, yegukana Igikombe cy’Isi ku nshuro kabiri, nyuma y’icyo yatwaye mu 2010 igikuye muri Afurika ubwo cyaberaga muri Afurika y’Epfo.

Bigendanye n’uko Espagne yitwaye muri iri rushanwa, yahawe igikombe giherekezwa na miliyoni 50$, kongeraho miliyoni 12$ z’uduhimbazamushyi, yose hamwe akaba miliyoni 62$ [91.185.880.000 Frw].

Lamine Yamal yakoze amateka muri uyu mukino, aho yabaye umukinnyi wa mbere ukinnye umukino wa nyuma wa Euro n’uwa nyuma w’Igikombe cy’Isi atarengeje imyaka 19.

Uyu mukinnyi na mugenzi we Pau Cubarsí, babaye abakinnyi ba kane n’aba gatanu bakinnye umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 19.

Urutonde barusanzeho ababikoze mbere Pelé wo muri Brésil wabikoze mu 1958, Umutaliyani Giuseppe Bergomi abikora mu 1982 na Kylian Mbappé w’u Bufaransa mu 2018.

Lionel Messi yiyongereye ku Munya-Brésil Cafu, mu bakinnyi bakinnye umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi inshuro eshatu, gusa akaba ari we ugiye gukina umukino wa nyuma w’iri rushanwa akuze kurusha abandi, mu bakinnyi b’imbere mu kibuga.

Rutahizamu w’u Bufaransa, Kylian Mbappé, yahawe urukweto rwa zahabu nyuma yo gusoza Igikombe cy’Isi cya 2026 afite ibitego byinshi (10), Kapiteni wa Espagne, Rodri, atorwa nk’umukinnyi mwiza w’Igikombe cy’Isi cya 2026, ahabwa umupira wa zahabu.

Myugariro wa Espagne, Pau Cubarsí w’imyaka 19, yahembwe nk’umukinnyi muto witwaye neza kurusha abandi, umunyezamu wa Espagne, Unai Simón, wasoje imikino irindwi atinjijwe igitego, yahembwe nk’umunyezamu mwiza mu Gikombe cy’Isi cya 2026.

Abafana ba Argentine bageze ku kibuga kare

Argentine yari ishyigikiwe

Abafana ba Espagne bageze kuri stade ari benshi

Lamine Yamal asuhuza abafana bari bamwitezeho byinshi

Lamine Yamal asuhuza abafana bari bamwitezeho byinshi

Lionel Messi na bagenzi be bakinira Argentine bagera ku kibuga

Lionel Messi yakiriwe n’abafana bari bamushyigikiye

Lionel Messi yageze ku kibuga agiye gukina umukino w’amateka kuri we

Victor Wembanyama yari muri stade yiteguye gukurikirana umukino

Sergio Ramos ni umunyabigwi wa Espagne, na we yari mu bayishyigikiye

Post Malone yasusurukije abafana bakurikiye umukino wa nyuma

Post Malone ari gususurutsa abafana

Umunsi wa nyuma w’Igikombe cy’Isi wari ibirori by’akataraboneka

Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Pedro Sánchez, n’Umwamikazi Letizia bakurikiye umukino

Perezida Trump yakurikiye umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi

Felipe VI n’Umwamikazi Letizia ba Espagne bakurikiye umukino

Lionel Messi ari kwishyushya mbere y’umukino

Ubwo haririmbwaga indirimbo zubahiriza ibihugu byari bigiye gukina

Lamine Yamal aramukanya na Lionel Messi

Igikombe cy’Isi cyagejejwe muri stade hakiri kare

Lionel Scaloni utoza Argentine na Luis de la Fuente bahoberana mbere y’umukino

Lamine Yamal aganira na Lionel Messi nyuma y’igice cya mbere

Argentine na Espagne zasoje igice cya mbere zinganya 0-0

Pedri wa Espagne akurikiye Lionel Messi wa Argentine

Dani Olmo ahanganiye umupira na Alexis Mac Allister

Lionel Messi agerageza gucunga umupira we

Lisandro Martínez yagize imvune mu gice cya mbere

Lisandro Martínez yavunitse hakiri kare

Lisandro Martínez yasabye gusimbuzwa

Lisandro Martínez yababajwe no gusohoka mu kibuga hakiri kare

Argentine na Espagne zasoje igice cya mbere zinganya 0-0

Lamine Yamal aganira na Lionel Messi nyuma y’igice cya mbere

BTS yacurangiye abakunzi b’umupira w’amaguru

Shakira yafatanyije na Triplets Ghetto Kids gususurutsa abakurikiye umukino

Umukino waranzwe n’ibirori mu karuhuko k’igice cya mbere

Madona yatanze ibyishimo ari kumwe na Ronaldo na Ronaldinho

Abanyabigwi mu mupira w’amaguru, Ronaldo na Ronaldinho bafashije Madona gususurutsa abafana

Ferran Torres yishimira igitego

Ferran Torres yatsinze igitego cyahesheje intsinzi Espagne

Lionel Messi yatsinzwe na Lamine Yamal azi akiri uruhinja

Lamine Yamal ahoberana na Lionel Messi nyuma y’umukino

Akababaro kari kenshi mu bakinnyi ba Argentine

Abakinnyi ba Espagne bababaye bikomeye

Abakinnyi ba Espagne bahembewe kwitwara neza

Espagne yegukanye Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida Trump ni we wahaye Igikombe Espagne

Abakinnyi ba Espagne bishimira Igikombe cy’Isi