IMIBARE Y’IGIKOMBE CY’ISI CYA 2026 ISIZE URUJIJO KU MUKINNYI UZATWARA BALLON D’OR

Nyuma y’imikino y’igikombe cy’isi cya 2026 icyo benshi bari biteze nyuma yo kureba ikipe icyegukana,ni ukumenya abakinnyi bazahiga abandi ndetse hakavamo n’uzegukana Ballon D’or muri ba kizigenza bahabwaga amahirwe.gusa kuri ubu icyo benshi bibaza ni uwo imibare ivugira mu bahataniye iki gihembo gikuru kuko iki hikombe gisize ibintu bidacayutse neza.

Muri Iyi nkuru tugiye kurebera hamwe icyo imibare ivuga ku mukinnyi ushobora guhiga abandi akegukanaiki gihembo.

Lamine Yamal yatwaye La Liga, Atwara Super Cup n’igikombe cy’isi ariko nawe ntabwo yari atyaye nka Yamal w’umwaka ushize no mugikombe cy’isi agitwaye atsinze igitego kimwe gusa,niwe watangiye gushyirwa mumajwi ko yayegukana.

Kylian Mbappe nawe ibitego byinshi yatsinze muri La Liga, UEFA Champions League n’igikombe cy’isi ariko bikaba bidafite igikombe na kimwe kibiherekeje ntaho wahera uhengekereza byibuze ngo abe yayitwara.

Harry Kane nawe umubare w’ibitego yatsindiye mu budage ariko ntabashe byibuze gutwara UEFA Champions League, nawe byagorana kuyimuha gusa ari mubafite amanota meza.

Rodri nawe nubwo abaye umukinnyi mwiza w’igikombe cy’isi, Umwaka w’imikino ushize ntabwo afite ingingo nyinshi zimurengera kuburyo wakongera kuyiterura ukamuha iya kabiri.

Ousmane Dembele ufite Ballon d’Or iheruka ya 2025 nawe uyu mwaka ntabwo yabaye mwiza nubwo Paris Saint Germain yongeye ikisubiza UEFA Champions League.

Lionel Messi we akimara gutsindwa umukino wa nyuma ikipe ye ya Argentine yatsinzwemo na Espagne mu gikombe cy’isi amahirwe ye yo kwegukana ballon d’or yahise ayoyoka.