Jeannette Kagame yagaragaje impamvu urubyiruko rukwiye kwita ku kubaka ingo

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko urubyiruko rukwiye kutibanda gusa ku mashuri, akazi n’izindi ntego bwite, ahubwo rukwiye no gutekereza ku kubaka imiryango ikomeye, kuko umuryango uhamye ari umwe mu musingi w’igihugu.

Ibi yabigarutseho ku wa 6 Nzeri 2026, mu masengesho y’abayobozi bakiri bato azwi nka Young Leaders Prayer Breakfast, yahuje abayobozi bo mu nzego zitandukanye hagamijwe gusengera igihugu.

Ubwo Madamu Jeannette Kagame yari mu masengesho ya Young leaders prayer
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire ni umwe mu bayobozi bitabiriye aya masengesho
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean-Népo Abdallah, yafashe umwanya wo gusenga

Jeannette Kagame yavuze ko hari urubyiruko rwinshi rushyira imbaraga mu kwiga, gushaka akazi, kwiteza imbere no kugera ku bindi byifuzo, ariko ko hari ubwo kubaka umuryango bihabwa umwanya muto.

Yagaragaje ko muri iki gihe gushaka no kwiyemeza kubana bigenda bifatwa nk’ikintu gishobora gutegereza, umuntu akabanza kugera ku bindi yifuza mu buzima.

Yatanze urugero ku muntu ushobora kwifuza kubanza kurangiza amashuri, kubona akazi keza, kwishyura amadeni cyangwa kugera ku zindi ntego mbere yo gutekereza ku gushaka.

Yagize ati: “Gushaka bigenda birushaho gufatwa nk’amahitamo, cyangwa nk’ikintu umuntu agomba gukora ari uko amaze kubanza kuzuza ibindi byose yifuza kugeraho.”

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko u Rwanda rwahaye urubyiruko icyizere, rukarushyira mu nzego zitandukanye kubera ubushobozi, amashuri, ubunararibonye n’izindi ndangagaciro.

Gusa yavuze ko ibyo byonyine bidahagije kugira ngo umuntu abe umuyobozi mwiza mu rugo. Yagaragaje ko kubaka urugo bisaba ko umuntu agira ubushobozi bwo gukura mu mico, mu marangamutima no mu mibanire n’abandi.

Yagize ati: “Kuba umuhanga byagufasha kuba indashyikirwa mu kazi ariko iyo bigeze mu rugo imibanire yawe n’uwo mwashakanye, uburere uha abana bawe, kurinda ubumwe bw’umuryango mu gihe cy’ibibazo ntabwo kugira ubwenge gusa bihagije.”

Ibi yabishingiye ku kuba umuntu ashobora kuba umuhanga cyane mu mwuga we, ariko iyo ageze mu rugo akaba adafite ubushobozi buhagije bwo kubaka umubano mwiza n’uwo bashakanye cyangwa kurera abana neza.

Jeannette Kagame yavuze ko nta muntu ujya mu rushako ateganya ko ruzananirana cyangwa ko ruzasenyuka.

Yavuze ko urugendo rwo kubaka urugo rutangirana n’urukundo no kwizerana, ariko ko ubuzima bushobora kuzana ibibazo umuntu atari yiteguye.

Yashimangiye ko umuntu wagize ikibazo mu rugo cyangwa urugo rwe ntirugende neza adakwiye guhita apimirwa ku byabaye cyangwa ngo ibyo bibe impamvu yo kumwambura agaciro.

Ati: “Mu gihe bitagenze neza ntibikwiye kuba igipimo cy’agaciro k’umuntu.”

Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kumva ko inshingano zo kubaka igihugu zitangirira no mu miryango.

Yavuze ko niba umuryango uhamye ari wo musingi igihugu cyubakiraho, urubyiruko rukwiye kugira uruhare mu kuwukomeza, rutangirira mu ngo zarwo.

Ati: “Niba umuryango uhamye ari wo musingi igihugu cyubakiraho, inshingano z’urubyiruko ni ugukomeza uwo musingi duhereye mu ngo zacu.”

Yagaragaje kandi ko ibyo ababyeyi basigira abana babo bikwiye kuba urufatiro rukomeye bazubakiraho, aho kuba ibikomere bazakomeza guhangana na byo mu buzima bwabo.