Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu nyuma ya saa sita, yakiriye mu biro bye biri mu Village Urugwiro intumwa ebyiri nshya z’ibihugu by’amahanga zamushyikirije impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byazo mu Rwanda.
Abakiriwe ni Madamu Nasra Bint Salim Bin Mohammed Al-Hashmi, wagizwe Ambasaderi w’Ubwami bwa Oman mu Rwanda, na Madamu Olivia Charlotte Owen, uzahagararira Nouvelle-Zélande .


Uyu muhango wo kwakira impapuro z’ububasha (Letters of Credence) ni imwe mu ntambwe z’ingenzi zituma aba badipolomate batangira ku mugaragaro inshingano zabo zo guhagararira ibihugu byabo no gukomeza guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.
Kwakira aba bahagarariye Oman na Nouvelle-Zélande bishimangira ubushake bw’u Rwanda bwo gukomeza kwagura no gushimangira umubano warwo n’ibindi bihugu, binyuze mu bufatanye bushingiye kuri dipolomasi, ubucuruzi, ishoramari ndetse n’iterambere rusange.
