World Vision Rwanda mu bukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi y’abana binyuze mu marushanwa ya Golf.

World Vision Rwanda, isanzwe ikora ibikorwa bitandukanye byiganjemo ibyo gufasha no kubungabunga ubuzima by’umwihariko mu miryango itishoboye,ibinyujije muri Friends of World Vision Rwanda, yateguye amarushanwa y’umukino wa Golf yiswe:”Friends of World Vision Rwanda Annual Golf Tournament”

Aya marushanwa azahuza abakina Golf, abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, abafatanyabikorwa mu bikorera, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n’abandi bafite aho bahuriye n’iterambere, hagamijwe gukusanya inkunga yo gushyigikira ibikorwa byo kurwanya imirire mibi y’abana.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kanama,Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda,Pauline Okumu yavuze ko kurwanya imirire mibi y’abana bisaba uruhare rwa buri wese.

“Kurwanya imirire mibi y’abana bisaba ubufatanye bwa twese. Guverinoma, abikorera, abafatanyabikorwa mu iterambere, abaturage ndetse n’abantu ku giti cyabo, bose bafite uruhare mu gutuma abana babona amahirwe yo gukura bafite ubuzima bwiza no kugera ku ntego zabo.”

Pauline Okumu,umuyobozi wa World Vision Rwanda

Iri rushanwa rikaba riri mu bikorwa bya World Vision Rwanda byo kurwanya imirire mibi binyuze mu bukangurambaga bwiswe “Enough”bushishikariza abantu ku giti cyabo, imiryango, inzego za Leta, abikorera n’abafatanyabikorwa kugira uruhare mu kurwanya imirire mibi y’abana bityo bigatuma buri mwana abona indyo yuzuye akeneye kugira ngo akure neza, yige kandi agire ejo hazaza heza.

Iri rushanwa rizaba umwanya mwiza wo kuzamura ijwi binyuze muri siporo, ubufatanye mu iterambere ndetse n’inshingano z’imiryango n’ibigo, mu gukusanya ubushobozi,kubaka ubufatanye burambye no gushishikariza abantu kongera ibikorwa bigamije gutuma abana batishoboye babona indyo yuzuye ibafasha gukura neza, kwiga no kugira ubuzima bwiza.rikaba riteganyijwe kubera I Kigali ku wa 22 Kanama 2026, kuri Kigali Golf Resort & Villas,nyuma yaho ibikorwa byo Gufasha aba bana bikazahita bikomereza mu karere ka Burera.