Nyagatare: Abavandimwe babiri bahiriye mu nzu barapfa

Abana babiri bavukana barimo uw’imyaka ibiri n’uw’imyaka itandatu bo mu murenge wa Nyagatare uherereye mu karere ka Nyagatare bahiriye mu nzu bombi bahasiga ubuzima.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri 2019, nibwo umwana witwa Uwase Pascaline na Iranzi Geofrey b’uwitwa Njyanabo Gilbert wo mu Kagari ka Barija, bahiriye mu nzu kugeza ubwo bahasize ubuzima.

Amakuru aturuka mu murenge wa Nyagatare avuga ko ababyeyi b’aba bana babasize babakingiranye baryamye ndetse iyi nkongi ishobora kuba yatewe n’insiga z’amashanyarazi zakoranyeho.

Uwase w’imyaka ibiri we yahise apfira muri iyo nzu mu gihe musaza we Iranzi we yapfuye akigezwa kwa muganga.

Iyi nzu y’uwitwa Burora Fred ikimara gufatwa n’inkongi abana bari barimo gukinira hafi yayo bahise batabaza, abaturage bahita batangira kugerageza gusenya urugi rw’aho abo bana babiri baryamye ariko ntibyagira icyo bitanga.

Meya w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, yemereye IGIHE iby’iyi nkongi yahitanye aba bana aboneraho gusaba ababyeyi kwita ku buzima bw’abana babo.

Yagize ati “Ubutumwa n’uko ababyeyi bakwita ku bana babo baba bari mu rugo cyangwa batariyo bagakwiye kuba bagendana nabo baba bagiye gucuruza cyangwa guhinga kuko abana n’ikintu gikomeye cyane cyane abangana kuriya.”

Ubwo ibyago byamaraga kuba imirambo y’aba bana yahise ijyanwa ku Bitaro bya Nyagatare.