Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Uganda: Abatavuga rumwe n’ubutegetsi babaye bangamwabo - Depite Sebalu - FLASH RADIO&TV

Uganda: Abatavuga rumwe n’ubutegetsi babaye bangamwabo – Depite Sebalu

Umunyapolitiki yavuze ko amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yabaye bangamwabo kandi ibi ngo bizayagiraho ingaruka kuko bizaha imbaraga ishyaka riri ku butegetsi NRM.

Ikinyamakuru Chimpreports cyanditse ko Umudepite mu Nteko ishingamategeko ya EALA Mike Sebalu yavuze ko ubundi bidakwiriye ko amashyaka  atavuga rumwe n’ubutegetsi atambamira inyungu z’igihugu, kuko gusa atavuga rumwe n’ishyaka riri k’ubutegetso.

Iyi ntumwa ya rubanda yavuze ko amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi y yibeshya cyane akiyibagiza ko iriri ku butegetsi kuko rifite ubushobozi bwinshi rikora cyane abaturage bakaryibonamo.

Uyu mudepite yavuze ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi nibagumya kwitwara uko bitwara muri iki gihe bizorohera cyane ishyaka riri ku butegetsi kwiyegeranya kuko aya mashyaka asa nayabaye ‘Bangamwabo’.

Gusa ariko kuri Mike Sebalu ngo nta shyaka rikwiye gusuzugurwa kuko nta gitekerezo kitubaka, ariko ko kugambirira gusenya ibyo igihugu cyubatse bitazayahesha amaboko muri rubanda.

Nubwo nta shyaka na rimwe yavuze mu mazina ariko iki kinyamakuru Chimpreports cyabaye nk’icyerekana ko iyi ntumwa ya rubanda muri EALA yaba yanengaga imyitwarire ya Bobi Wine n’amashyaka amuri mu mugongo.