Bosco Ntaganda yahanishijwe gufungwa imyaka 30

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) rwahanishije igihano cyo gufungwa imyaka 30 Bosco NTAGANDA wahamwe n’ibyaha 18 byibasiye inyoko muntu kuri uyu wa kane tariki 7 Ugushyingo 2019.

Muri Nyakanga uyu mwaka, uru rukiko rwamuhamije ibyaha ruvuga ko yakoze ubwo yari umutegetsi mu nyeshyamba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagati ya 2002 na 2003.

Urukiko rwamuhamije ibyaha birimo; gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, gufata bamwe akabahindura abacakara no gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, ibyaha byibasiye abasiviri, gushyira abana mu nyeshyamba n’ibindi.

Mbere yo gukatirwa umwunganizi we mu rukiko yari yabwiye BBC ko baciriwe urubanza rubogamye kandi biteguye kujuririra kuba yahamijwe ibyaha.

Imiryango inyuranye iharanira inyungu z’abagizweho ingaruka n’ibyaha biregwa Bosco Ntaganda, yasabye ko yahanwa mu buryo bukomeye kandi nabo igahabwa indishyi z’akababaro.

Uru rubanza rwe rwatangiye mu kwa cyenda 2015 rupfundikirwa mu kwa munani umwaka ushize.

Mu 2013, Ntaganda yari mu mutwe wa M23 waje gucikamo ibice, igice cye cyokejwe igitutu mu mirwano mu burasirazuba bwa Kongo ahungira mu Rwanda yishyikiriza ambasade y’Amerika i Kigali ari nayo yamwoherereje uru rukiko.