Umuhanzikazi Vanessa Mdee yungutse umuhoza aranamuvuga ibigwi

Umuhanzikazi Vanessa Mdee wo muri Tanzania yatangaje ko ari mu rukundo n’umukinnyi wa filime Rotimi nyuma yo gutandukana n’umugabo wambere.

Vanessa Mdee aganora n’ikinyamakuru Millard Ayo, yemeje ko ari mu rukundo na Rotimi Olurotimi Akinosho gusa ngo byamufashe iminsi ibiri kugira ngo yemeze ko Rotimi ari we mugabo w’ubuzima bwe bwose.

Yagize ati “Byamfashe iminsi gusa menya ko uyu mugabo (Rotimi) ari we nzamarana nawe ubuzima bwanjye bwose. Iminsi ibiri gusa… Naravuze nti ‘uyu ni umugabo wanjye’. Nawe urabizi iyo uri mu rukundo n’umuntu runaka. Yego! Ndamukunda.”

Vanessa Mdee n’umukunzi we mushya (Rotimi)

Vanessa Mdee ahishuye ko ari mu rukundo na Rotimi nyuma y’uko mu bihe bitandukanye bombi bifashishije urubuga rwa instagram, bagaragaza mu buryo bw’ibanga iby’urukundo rwabo.

Image result for Vanessa Mdee

Muri Gicurasi 2019 Vanessa yafashe umwanzuro wo gutangaza ko yahungabanyijwe no gutandukana n’umukunzi we Juma Jux bari barambanye mu rukundo.

Uyu mukobwa yavuze ko yari afite impamvu yo kurira no kureka ibyo kurya kandi ko ari kenshi yagiye yumvikanisha ko ari umunyembaraga ariko ko itandukana rye n’umukunzi we ryamukozeho mu buryo budasanzwe. 

Vanessa-Jux
Vanessa yafashe umwanzuro wo gutandukana n’umukunzi we Juma Jux bari

Vanessa Mdee yavutse ku itariki ya 7 Kamena 1988 akunzwe mu ndirimbo ‘Nobody but Me’ yakoranye na K.O, ‘Siri’, ‘Never Ever’ n’izindi. Mu Ukuboza 2015 yaje mu Rwanda aho yakoreye igitaramo gikomeye.