Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Kenya:Perezida Kenyatta yigije ku ruhande William Ruto burundu - FLASH RADIO&TV

Kenya:Perezida Kenyatta yigije ku ruhande William Ruto burundu

Umutegetsi mukuru mu gihugu Uhuru Kenyatta yamaze kwigizayo burundu icyegera cye Dr William Ruto kuko atakinagaragara mu bikorwa ataburagamo.

Ikinyamakuru Daily Nation cyanditse ko bwana Ruto asigaye ahezwa ku buryo bugaragarira buri wese, kandi ko bisobanuye ko muri politiki y’iki gihugu perezida atakimwibonamo

Itegeko nshinga rya Kenya nta nshingano zizwi riha visi perezida w’igihugu, uretse kuba akora ibyo perezida amubwiye.

Ibiro bya William Ruto byabajijwe icyatumwe atitabira inama yatumijwe na Uhuru Kenyata yamuhuje n’abategetsi bose bakuru b’igihugu, bivuga ko visi perezida atatumiwe kuko yari inama ikomeye atagombaga gusiba.

Ibiro bya perezida Kenyatta bivuga ko atatumiwe kuko atari akanewemo, akazi ke minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Fred Matiang’i yarahagije ngo abikore.

Abasesengura politiki ya Kenya, iyo bagaragaza uko hazima uwatse, bavuga ko Ruto yahoze ari soma mbike wa Kenyatta, ariko nyuma y’uko perezida yiyunze na Raila Odinga, Ruto yaracutse akurwa ku ibere ubu Raila Odinga niwe uryonka.

Icyakora hari bamwe mu basenateri bifatira ku gahanga perezida Kenyatta, bamunenga ko n’ubwo bwose William Ruto yaba yaramutengushye, atari akwiye kumusuzugura ku buryo isi yose ibibona ngo uyu murage asize si mwiza.

William Ruto ashinjwa ko yaba yarashatse kwiyamamaza mbere y’igihe, bigatuma Kenyatta bari inshuti abona ko adashaka kumufasha kuzuza inshingano, arajwe ishinga no kumusimbura. William Ruto aherutse ko kubwira abanyamakuru ko asigaye ahezwa kuko ari hafi kwinjira aho yajyaga akomanze.

Daily Nation