Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Umuhanzi King James yageneye abafana impano mu kurangiza neza umwaka wa 2020 binjira mu 2021 - FLASH RADIO&TV

Umuhanzi King James yageneye abafana impano mu kurangiza neza umwaka wa 2020 binjira mu 2021

Umuhanzi Ruhumuriza James [King James] wamamaye mu ndirimbo zitandukanye z’urukundo, yatangaje ko agiye gusohora indirimbo nshya kuri Album ye nshya mu rwego rwo gufasha abafana be n’abakunzi b’umuziki we muri rusange kurangiza neza umwaka wa 2020 binjira mu 2021.

Umuhanzi King James ari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika –  Muhabura

King James atangaje ibi mu gihe aherutse gupfundikira Album ye ya Gatandatu yise ‘Meze Neza’ iriho indirimbo nka ‘Yabigize birebire’, ‘Icyangombwa’, ‘Uri Mwiza’, ‘Nyuma Yawe’, ‘Agatimatima’, ‘Igitekerezo’, ‘Ese uracyamukunda’ n’izindi.

Iyi Album iriho indirimbo 10. Yapfundikiwe n’indirimbo ‘Poupette’ yasohotse ku wa 03 Kamena 2020, imaze kurebwa n’abantu 1,521,924, yatanzweho ibitekerezo birenga 600.

King James yakoze indirimbo ivuga ku mukobwa wasaritswe no gufuhira  umukunzi we - IGIHE.com

King James yavuze ko nyuma yo gusoza gukora kuri Album ye ‘Meze Neza’, yahise atangira gutegura Album ye nshya ya karindwi yise ‘Ubushobozi’ iriho indirimbo zitandukanye z’urukundo.

Yavuze ko indirimbo ya mbere kuri iyi Album isohoka mbere y’uko umwaka wa 2020 urangira. Ndetse ko mu Cyumweru kiri imbere atangira gufata amashusho y’iyi ndirimbo ye nshya. Ati “Video ndayifata muri iki Cyumweru, mbese uyu mwaka urarangira bayibonye.”