Ese Kenya iyoboye EAC yazahura umubano utifashe neza mu bihugu binyamuryango? -Abasesenguzi

Nyuma y’aho Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta ahawe inshingano zo kuyobora umuryango w’Afurika y’iburasirazuba kandi n’ubunyamabanga bukuru bw’uru muryango bukaba kuri ubu buyoborwa n’umunyakenya,abakurikiranira hafi politiki yo mu karere basanga Kenya yakoresha ijambo ifite muri uyu muryango mu kuzahura umubano wa bimwe mu bihugu binyamuryango wangiritse kuva mu myaka yashize.

Mu nama isanzwe ya 21 y’Abakuru b’Ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’iburasirazuba yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yahawe inshingano zo kuyobora uyu muryango,asimbuye mugenzi we w’u Rwanda Perezida Paul Kagame.


Ninabwo kandiumunyakenya Dr Peter Mathuki yatorewe kuyobora ubunyamabanga bukuru bw’uyu muryango asimbuye umurundi Libérat Mfumukeko.


Ni ubuyobozi bushya bw’umuryango busanze n’ubundi hari ibihugu binyamuryango umubano wabyo wajemo agatotsi kamaze imyaka itari munsi y’itanu, ibikunze kugarukwaho n’u Rwanda n’u Burundi, ndetse na Uganda n’u Rwanda bituma nibura kimwe cya kabiri cy’ibihugu binyamuryango birebana ay’ingwe kugeza magingo aya.


Mu ijambo rye ubwo yakiraga inshingano zo kuyobora umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba Perezida Kenyatta, yibukije ko uyu muryango ushyize hamwe wakora kurusha uvuga indi ebyiri.

Ati “Ndifuza gutangaza ko mu murongo w’abaturage bashyize hamwe bafite intumbero imwe, Kenya yemeye urujya n’uruza rw’abantu mu karere kacu, ngo baze bakore ubucuruzi n’indi mirimo isanzwe nta nzitizi zitari ngombwa. Ibi twabikoze nyuma yo kuzirikana ko muryango w’Afurika y’iburasirazuba wunze ubumwe ukomera kurusha ucitsemo ibice.”


Abakurikiranira hafi politiki yo mu karere basanga ijambo Kenya isanzwe ifite mu mu muryango uhuza ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba yarikoresha mu gutuma ibibazo bimwe mu bihugu binyamuryango bifitanye bigakemuka mu buryo Alexis NZEYIMANA na Dr. Ismaiel BUCHANAN basobanura.


Bombi bahugukiwe na Politiki y’isi n’iya akarere by’umwihariko.


Nzeyimana ati “Nk’umuhora wa Ruguru kandi ni nawo Kenya navuga ko ifiteho inyungu nyinshi nk’igihugu, urasaga naho wagagaye kubera Uganda iwurimo hagati, ubwo urumva ntishobora guhuza u Rwanda n’u Burundi n’uburundi kuri Kenya. Icyo ni ikintu cy’ingenzi cyane. Mu minsi ishize ikaba yaragiranye n’ibibazo na sudani y’epfo, aho ndetse n’ingabo ze zashyamiranye ku mupaka, ntekereza ko rero ko kenya uretse kuba ibifitemo n’inyungu ko ibyo bibazo biri hagati y’ibihugu byagenda neza, n’umwanya ifite byakunda.”


Buchanan yagize ati “ Kuba rero Kenya iyoboye uriya muryango ni rumw mu ruhare igomba kugira kuko nta buryo yayobora umuryango hagati mu bihugu biwugize harimo umutekano muke, harimo kutumvikana.”

Icyakora izi mpuguke zisanga ibyo Kenya yabigeraho igihe ibihugu bifitanye ibibazo biyorohereje bikagaragaza ubushake bwa politiki bwo kubikemura.


Bwana Alexis Nzeyimana na Dr Ismaiel Buchanan barabisobanura.


Buchanan aragira ati “ Ahubwo ikibazo ni ukumenya ngo Kenya niba ifite ubwo bushake, ibyo bihugu koko birimo bifitanye ibibazo biravugisha ukuri cyangwa se biriteguye kuba byakwicara ku ntebe imwe? Icyo nicyo cya mbere tugomba kureba.”


“Ariko biterwe n’ibihugu byombi cyangwa se ibihugu byaba bifitanye ibibazo, kuko ashobora kuganiriza kimwe bbakumvikana ikindi kikabyanga.” Nzeyimana

Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba washinzwe mu myaka ya 1960, ugizwe n’ibihugu bitatu aribyo Kenya, Uganda na Tanzania; ariko waje guseswa mu 1970 igihe uwari Perezida wa Uganda Idi Amin yageraga ku butegetsi.


Uyu muryango wongeye kubyutswa mu 1990, ubyukijwe n’ibihugu bitatu byari byarawushinze, u Rwanda n’u Burundi byaje kwakirwa icyarimwe muri Nyakanga 2007 , Sudani y’Epfo yaje kuba umunyamuryango muri Mata 2016.


Tito DUSABIREMA