Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Kenya: Umubare w’abakenera ibiribwa ushobora kwiyongera - FLASH RADIO&TV

Kenya: Umubare w’abakenera ibiribwa ushobora kwiyongera

Ikigo gishinzwe kurwanya amapfa cyavuze ko umubare w’abaturage bazakenera ubufasha bw’ibiribwa ushobora kwiyongera cyane uyu mwaka.

Iki kigo cyavuze ko abantu bazakenera ibiribwa muri Kenya biyongereyeho 90% kubari bazwiho kugira inzara, ahanini bitewe n’uko amezi ya nyuma y’umwaka ushize imvura yaguye nabi.

The Citizen TV yavuze ko intara za Turkana na Isiolo zisanzwe zikorerwamo ubuhinzi n’ubworozi ibintu bizarushaho kuba bibi cyane.

Igihugu cya Kenya uretse kuba cyaribasiwe n’amapfa, mu minsi ishize hanavuzwe cyane inzige zibasiye imyaka yiganjemo ibigori.