Ubushinjacyaha bwagaragaje ibimenyetso bishinja Rusesabagina adahari

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Werurwe 2021, bwagaragarije Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambuka Imbibi,ibimenyetso bishinja Paul Rusesabagina na Nsengimana Herman.

Nk’uko ariko  Paul Rusesabagina yabyiyemeje ntabwo we n’abamwunganira bagaragaye mu iburanisha, kandi gereza afungiyemo yandikiye urukiko irumenyesha ko yanze gusinya ku mpapuro zimumenyesha imyanzuro y’urukiko n’igihe amaburanisha azongera kubera.

Ntibyabujije urukiko gutegeka ko urubanza rukomeza, maze ubushinjacyaha buhabwa umwanya ngo bugaragaze ibimenyetso bishinja abo burega umwe ku wundi.

Umwanya munini wabaye uko kugaragaza ibimenyetso bishinja Paul Rusesabagina ufatwa nka nimero ya mbere muri uru rubanza akaba  ari mu baregwa ibyaha byinshi  kuko aregwa ibigera ku 9 byose bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba.

Muri ibyo byaha 3 muri byo harimo kurema umutwe w’iterabwoba, kuwubamo no kuwutera inkunga.

Ubushinjacyaha bwatangiye bugaragaza ko  Rusesabagina ari mu bashinze ingabo za FLN kandi bikaba byemezwa na Col. Nizeyimana Marc nawe uri muri iyi dosiye.

Uyu Col Nizeyimana Marc yemereye  Ubushinjacyaha ko FLN yashinzwe ari Umutwe w’Ingabo ushamikiye kuri MRCD nyuma yo kwihuza kw’amashyaka 4 arimo RRM rya Nsabimana Callixte ‘Sankara’, CNRD Ubwiyunge rya Gen Irategeka Wilson, RDI- Rwanda Nziza ya Faustin Twagiramungu na PDR Ihumure rya Paul Rusesabagina.

FLN yahawe iryo zina muri Gicurasi 2018.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko ibikorwa byakozwe na FLN bituma iba umutwe w’iterabwoba.

MRCD/FLN  yagaragajwe nk’iyari ifite gahunda kubera uburyo bw’imiyoborere bwayo buhamye  kandi bufite gahunda  ikindi impuzamashyaka  MRCD yashinzwe hagamijwe  guhatira FPR kwemera imishyikirano.

Ibi ngo byerekana ko icyatumye MRCD/FLN  ibaho ari uko yashakaga gukora ibikorwa bigamije guhatira leta ibyo ishaka binyuze mu bikorwa ubushinjacyaha bwise iby’iterabwoba.

Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko Paul Rusesabagina yaragize uruhare mu kuyobora MRCD/FLN binyuze mu byemezo byafatwaga ndetse n’amatangazo yashyiragaho umukono.

Muri ayo matangazo harimo iryabonywe na Polisi yo mu Bubiligi ubwo yasakaga urugo rwa Rusesabagina i  Bruxelles.

Muri iryo tangazo  harimo ko abasore be bakomeje urugamba rwo guhangana n’ingabo za FPR.

Ni ibikorwa ubushinjacyaha bufata nk’iby’iterabwoba aho kuba ibya gisirikare.

Rusesabagina yemeye ko abasore be yavugaga ari abarwanyi ba FLN.

Mu bindi bimenyetso ubushinjacyaha buvuga ko bishinja Rusesabagina harimo n’amashusho yo ku rubuga rwa youtube aho yumvikanye asobanura uko igitero cyagabwe ku Rwanda cyagenze.

Muri ayo mashusho ubushinjacyaha bwashyize amwe mu magambo ayirimo mu nyandiko  ivuga ko mu mwaka wa  2018, ingabo za FLN zatangije  urugamba rwo kubohora igihugu kandi ko mu 2019 ibyo bikorwa bigomba kwihutishwa mu guhagarika ibikorwa na FPR.

Rusesabagina ngo yivugiye ko uburyo bwose bwa politiki bwakoreshejwe ariko nta cyagezweho.

Ahamagarira cyane  urubyiruko rwa FLN ko rukwiye kugaba ibitero ngo rubohoze Abanyarwanda kandi ngo bagomba kumva ko ubwo ari bwo buryo bwonyine busigaye.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko mu nyandikomvugo  yo ku wa 31 Kanama 2020  Paul Rusesabagina yemeye ko yakoze ubuvugizi bwo gutera inkunga ibikorwa bya  MRCD/FLN.

Ibi kandi bikuzuzwa n’ibyo  yaganiriye na Gen. Irategeka Wilson wayoboraga CNRD Ubwiyunge wamubwiye ko bari gushaka kohereza abahinzi mu murima, Rusesabagina we akohereza amafaranga aho batazi.

Gen. Irategeka ati “Urashaka kubacamo ibice.”

Mu bugenzacyaha Paul Rusesabagina yavuze ko aba bahinzi bavugwaga bari abarwanyi,amasuka akaba imbunda amasasu akaba imbuto mu gihe umurimo wasobanuraga ahabera urugamba.

Mu bimenyetso bishinja Rusesabagina  gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba kandi humvikanyemo n’abari mu butegetsi bw’u Burundi.

 Aho mu mabazwa  Nsabimana Callixte ‘Sankara’ mu mwaka wa  2020, yavuze ko Rusesabagina yahaye amabwiriza Munyemana Eric wari umubitsi mukuru wa MRCD/FLN  ngo yoherereze amadolari ibihumbi 15 umucuruzi Issa wo mu Bujumbura, yagombaga guhabwa umuyobozi w’urwego rw’iperereza mu Burundi kugira ngo abafashe  kugura ibikoresho cyangwa abahe inzira yo gutera u Rwanda.

Byagaragajwe kandi ko Rusesabagina yagiye atanga amategeko yo koherereza amadorali ku bantu banyuranye ngo abafashe mu bikorwa bifite aho bihuriye na FLN.

Ibihugu byoherejwemo amafaranga menshi ikiza ku isonga ni Repuvulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ubushinjacyaha bwavuze ko impamvu ariko iki gihugu cyarimo ibirindiro bya MRCD/FLN.

Ibindi bihugu byoherejwemo amafaranga menshi afatwa nk’ayo gufasha FLN ni ibirwa bya Comores, Madagascar, u Rwanda n’u Burundi.

Mu bandi batangiwe ibimenyetso bibashinja harimo na Nsengimana  Herman wasimburanye na Nsabimana Callixte wiyita Sankara mu kuvugira umutwe wa FLN.

Nsengimana Herman ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha bibiri birimo icyo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo,n’icyo kuba mu mutwe w’iterabwoba.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyaha  ashinjwa yabikoze ari muri Uganda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagati ya Mata mu mwaka wa 2018 n’Ukuboza muri 2019.

Nsengimana Herman ubushinjacyaha bwavuze ko yinjiye muri FLN ku isiri rya mugenzi we Nsabimana Callixte Sankara.

Mbere yo kuvugira FLN ubushinjacyaha bwavuze ko Nsengimana yabaye Komiseri ushinzwe Itangazamakuru ndetse n’Urubyiruko.

Ubwo Sankara wari umuvugizi wa FLN yafatwaga, tariki 5 Gicurasi 2019, yagizwe Umuvugizi w’uyu mutwe w’ingabo icyo gihe yazamuwe mu ntera agirwa Captaine (soma Kapiteni).

Ubushinjacyaha bwavuze ko imvugo ya Nsengimana yuzuzanya n’ibikorwa yagizemo uruhare.

Ubwo yari umuvugizi yumvikanye ku mbuga nkoranyambaga no ku maradiyo  yigamba bimwe mu bitero ndetse akanahamagarira abantu kwinjira mu mutwe w’iterabwoba wa FLN.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ikiganiro cyanyuze kuri Radio Urumuri, Nsengimana Herman wavugiraga  FLN, yabajijwe ku gitero cyo ku wa 22 Nzeri 2019, yasubije ko icyo gitero cyagabwe Ku cyapa mu Murenge wa Nyakarenzo hafi y’ahari ikigo cya Gisirikare.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyavuzwe na Hermana kuri icyo gitero byuzuzanya n’ibyavuzwe n’abakigizemo uruhare barimo na Ntibiramira Innocent nawe uri kuregwa muri iyi dosiye.

 Nsabimana Callixte Sankara kandi yavuze ko  abasore bageraga mu birindiro bya MRCD bakirwaga na Nsengimana Herman bagakora imyitozo mbere yo kwinjira muri FLN.

Amasaha atandatu uvanyemo imwe y’ikirihuko yihariwe no gusobanura ibimenyetso ubushinjacyaha bushinja Paul Rusesabagina ibyaha aregwa.

Iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Werurwe 2021, ryasubikiwe ku cyaha cya Gatatu mu byaha 9 Rusesabagina aregwa.

Iburanisha rizasubukurwa tariki ya mbere Mata 2021, ubushinjacyaha bukomeza gusobanura ibimenyetso ku byaha burega Paul Rusesabagina.

Tito DUSABIREMA