Ikompanyi ya Boeing yatangiye kubazwa nyuma y’impanuka

Ikompanyi yo muri Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika ya Boeing yatangiye guhatwa ibibazo kubyerekeye indege yayo yakoreye impanuka muri Ethipia igahitana abantu bose 157 bari bayirimo. Haribazwa ubuziranenge bw’indege zikorwa n’uru ruganda.

Bibaye ubwa kabili izi ndege z’iyi kompanyi zo mu bwoiko bwa 737 Max 8 zikora impanuka mu mezi atanu gusa.

Ibinyamakuru muri Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika no mu Bushinwa byandika ko ubu amakompanyi yose yakoreshaga bene ubu bwoko bw’indege yabaye azihagaritse,uhereye no kuri Ethiopian Ailines.

Nyamara ariko abahanga basabye ko haba hakiri kare gutangariza rubanda icyaba cyateye iyi mpanuka.

Abayobozi ba Ethiopian Ailines bagaragaza ko umupilote yari yatanze impuruza ko indege ifite ikibazo agihaguruka, yagerageza gusubira ku kibuga bikanga. Nabo ntibazi uko byagenze.

Gusa amakuru aravuga ko abantu benshi bari muri iyi ndege yahitanye abantu 157 barimo umunyarwanda umwe, abenshi baba bari bari mu butumwa bw’akazi bwa Loni berekezaga muri Kenya.

Ethiopia yatangaje uyu wa mbere 11 Werurwe umunsi w’ikiruhuko mu gihugu.

Leave a Reply