Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Impinduka zikomeye mu gisirikare cy’u Rwanda - FLASH RADIO&TV

Impinduka zikomeye mu gisirikare cy’u Rwanda

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’Igihugu yakoze impinduka zikomeye mu bayobozi bakuru b’igisirikare nk’uko bigaragara mu itangazo rya Minisiteri y’Ingabo.

Iri tangazo rivuga ko Perezida Kagame yazamuye ipeti rya Major General Jean Jacques Mupenzi amugira Lt General amuha n’inshingano zo kuyobora ingabo zirwanira ku butaka. Asimbuye kuri uwo mwanya Lt  General Jacques Musemakweli.

General Mupenzi yari asanzwe akurikiye imyitozo mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Gabiro giherereye mu Karere ka Gatsibo, mu Ntara y’Iburasirazuba.

Perezida Kagame kandi yanagize Lt General Jacques Musemakweli Umugaba w’Inkeragutabara  (Reserve Force) umwanya asimbuyeho Major General Aloys Muganga wari kuri uwo mwanya by’agateganyo.

Major General Aloys Muganga we wagizwe Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikoresho bya gisirikare birimo n’imodoka z’intambara.

Lieutenant General Jacques Mupenzi

Photo: IGIHE

Leave a Reply