Radio Okapi iravuga ko Depite Gabriel Kyungu wa Kumwanza, uhagarariye Intara ya Lubumbashi muri Repeburika Iharanira Demokarasi ya Kongo, yatangaje ko amatora y’abakuru b’intara arimo ruswa ku kigero kitigeze kibaho.
Iyi radio ivuga ko Gabriel Kyungu wa Kumwanza we ubwe yiboneye n’amaso ye abadepite binjira mu cyumba cy’ubwihugiko, aho abantu bagombaga gutorera mu ibanga ubwo hatorwaga abahagarariye intara ya Haut Katanga.
Ibi ngo kwari ukugirango hamenyekane uwo buri wese yatoye kuko hari urutonde rwatanzwe rw’abagomba kuvamo umutegetsi wifuzwa n’agatsiko ka bamwe.