Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Papy Faty wahoze akinira APR FC yapfiriye mu kibuga - FLASH RADIO&TV

Papy Faty wahoze akinira APR FC yapfiriye mu kibuga

Papy Faty ukomoka mu gihugu cy’u Burundi yitabye Imana aguye mu kibuga azize indwara y’umutima aho yakinaga mu bwami bwa Eswatini.

Faty yikubise hasi mu mukino wa shampiyona wahuzaga Malanti Chiefs yakiniraga, na Green Mamba. Ni umukino waberaga mu mujyi wa Piggs Peak witaruye gato umurwa mukuru, Mbabane.

Uyu mukinnyi wakiniraga ikipe y’igihugu y’Uburundi, Intamba ku rugamba, wari amaze igihe kitari kinini yangiwe kongera amasezerano n’ikipe ya Bidvest Wits F.C. yo muri Afurika y’Epfo kubera ibibazo by’uburwayi bw’umutima, yaguye mu kibuga nyuma y’iminota 15 umukino utangiye.

Yahise yihutushwa kujyanywa ka muganga, ari naho, nyuma havuye amakuru y’uko yitabye Imana.

Urupfu rwa Faty rwemejwe n’umwe mu bayobozi bakuru b’ikipe ya Malanti Chiefs gusa yirinda kugira byinshi birenze atangaza.

Hari hashize igihe gito, Faty afashije ikipe y’igihugu cye y’u Burundi kubona itike, yo kwitabira imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu, kizabera mu Misiri uyu mwaka.

Papy Faty yavuye mu ikipe ya APR mu mwaka wa 2012, ubwo iyi kipe y’ingabo z’igihugu yatangiye gahunda yo gukinisha abakinnyi b’Abanyarwanda gusa.

One thought on “Papy Faty wahoze akinira APR FC yapfiriye mu kibuga

Leave a Reply