Sophie Turner na Joe Jonas bashyingiranywe i Las Vegas

Amakuru avuga ko Sophie Turner na Joe Jonas bashyingiranywe mu birori bitunguranye, mu mujyi wa Las Vegas.

Uyu muvandimwe w’umuhanzi Nick Jonas, Joe Jonas n’umukinnyi ukomeye muri filimi y’uruhererekane ya Game of Thrones Sophie Turner, batangiye kubana mu 2017, nyuma y’umwaka umwe bakundana.

Bari bitabiriye ibirori bya Billboard Music Awards mu mujyi wa Vegas, gusa nyuma amasaha macye, ku mafoto yagaragaye kuri Instagram y’umuhanzi Diplo yaberekanye basezerana.

Diplo yanditse ko ari bwitabire ubwo bukwe.

Muri ayo mashusho, Sophie w’imyaka 23 uzwi nka Sansa Stark muri Game of Thrones, yatambukaga muri ‘Chapel’ yambaye imyambaro y’umweru, inyuma hari gucurangwa akaziki gatuje.

Sansa Stark, ukina ari ‘Lady of Winterfell’

Joe w’imyaka 29, we yagaragaye ahagaze imbere n’umuvandimwe we Nick Jonas.

Mbere ho amasaha macye, aba bavandimwe, bari bagaragaye ku rubyiniro, mu birori bya muzika byo gutanga ibihembo bya Billboard baririmba indirimbo yabo ‘Sucker’, ni ubwambere bari bagaragaye ku rubyiniro mu birori byo gutanga ibihembo, mu myaka icumi.

Sophie wari wicaye imbere mu nzu ya MGM Vegas, yari yicaranye n’umukinnyi wa filimi Priyanka Chopra, washingiranywe n’umuvandimwe wa Joe, Nick.

Pryanka Chopra na Joe Jonas

Imihango y’ubukwe bivugwa ko yabereye muri ‘Chapel’ yitwa ‘A Little White’ ahantu hakunze kubera ubukwe mu mujyi wa Las Vegas.

Britney Spears, Eva Longoria, Michael Jordan na Bruce Willis ari kumwe na Demi Moore ni bamwe mu babwitabiriye.

Umuhanzi ukunzwe muri iyi minsi Khalid, ari mu bahasanze Diplo nyuma y’ibirori bya BBMAs.

Gusa bivugwa ko hari ubundi bukwe buzaba.

Joe na Sophie bari baravuze ko bafite gahunda yo gukorera ubukwe bwabo mu Bufaransa mu mpeshyi mpeshyi y’uyu mwaka.

Sophie yavuze ko mugenzi we bakinana muri Game of Thrones akaba n’inshuti ye mu buzima busanzwe, Maisie Williams, ukina witwa Arya Stark, ko azamwambarira.

Arya na Sansa Stark baba bavukana muri Game of Thrones

Leave a Reply