Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Gicumbi: Umugore yishwe ateraguwe ibyuma, umuhungu we akatwa ugutwi - FLASH RADIO&TV

Gicumbi: Umugore yishwe ateraguwe ibyuma, umuhungu we akatwa ugutwi

Umugore wo mu murenge wa Shangasha yishwe n’abajura banasiga bakomerekeje umwana we w’umuhungu w’imyaka 16, mu rukerera kuri uyu wa mbere.

Hari abasore 2 bari mu kigero k’imyaka 20 bafashwe bari mu bakekwaho ubu bugizi bwa nabi.

Abaturage batuye mu Mudugudu wa Kabeza, mu Kagari ka Shangasha, mu Murenge wa Shangasha ho mu karere ka Gicumbi, baravuga ko ahagana saa munani z’urukerera ryo kuri uyu wa mbere, aribwo hari abitwikiriye ijoro bateye umuturanyi wabo.

Bunani Jean Bosco aravuga uko byagenze.

Ati “Twebwe duhita tumanuka ngo tujye kureba aho bakuye iyo nka, dusanga uwo mudamu bamuteraguye ibyuma bamwishe,dusanga umwana we bamukase ugutwi na we ni indembe, bahita bamutwara kwa muganga. Abo ngabo bari bafashwe n’irondo  polisi ihita iza irabatwara ijya ku bafunga.”

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Ndayambaje Felix yavuze ko n’ubwo hari uwabuze ubuzima, ariko aba bajura bateshejwe bitewe n’amakuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “N’ubwo bahageze yarangije kwicwa, inka imwe bayifashe indi bari bayishyize mu ishyamba. Icyo dutanga nk’ubutumwa nk’abanyashangasha n’abaturage muri rusange, ni ugukaza amarondo, amarondo abyara umusaruro. Icya kabiri na none ni ugutangira amakuru ku gihe ku myitwarire babona idahwitse ku  bantu babana mu  masibo.”

Uyu muyobozi avuga ko aya amahano yakozwe n’insoresore z’urubyiruko zitagira

akazi, agasaba urubyiruko gushaka imirimo ibyabyarira amafaranga aho gushaka aho bayakura mu buryo bwo kugira nabi.

Yagize ati “Urubyiruko rwacu ni ugukangukira umurimo, urubyiruko rumwe na rumwe bashakaka kurya batakoze, bakirirwa ku dusantire hirya no hino, noneho ntibajye mu mirimo, bakaza gushaka amafaranga kandi menshi kandi batakoze.”

Ku makuru yari yatanzwe n’abaturage, irondo ryafashe abasore babiri bari mu kigero k’imyaka 20, bakekwaho kwica uriya mugore bakanakomeretsa umwana we w’imyaka 16.

Umwana wakomerekejwe yajyanwe ku Kigo Nderabuzima cya Bushara, bariya basore babiri bashyikirijwe Polisi.

Yvette Umutesi