Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Kenya ikeneye umunyagitugu-Depite Ndindi - FLASH RADIO&TV

Kenya ikeneye umunyagitugu-Depite Ndindi

Depite Ndindi Nyoro uhagarariye agace ka Kiharu yashimangiye ijambo yari ahagazeho muri 2017 ko igihugu gikeneye umunyagitugu w’umukorerabushake.

Uyu mudepite avuga ko muri 2017 ubwo yavugaga ko demokarasi mu gihugu ntacyo izagezaho Abanyakenya, ngo icyo yicuza kuri ubu ni imuvgo yakoreshaga, ariko ubutumwa bwe aracyabukomeyeho.

Kuri Depite Ndini Nyoro ngo igihugu uwagiha kuyoborwa n’umunyagitugu byagira umusaruro kurusha uko babeshya abaturage ko bafite demokarasi kandi ntayo.

Ikinyamakuru ‘The Nation’ cyanditse ko iyi ntumwa ya rubanda izwiho kutarya indimi ku ngingo zimwe na zimwe, ivuga ko urebye muri rusange igihugu hari agatambwe cyateye, ariko bitabujije ko gikeneye akantu k’igitugu mu mitegekere yacyo.