Guinea-Conakry: Amerika itewe yagaragaje ko itewe impugenge n’ibyavuye mu matora

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zavuze ko zifite impungenge ku kudahura kw’imibare y’ibyavuye mu matora ya perezida muri Guinea-Conakry

Mu itangazo ambasade y’Amerika muri Guinea yasohoye, yavuze ko habayeho “Ibura ryo gukorera mu mucyo mu kubara amajwi no kudahura hagati y’ibyavuye mu matora byatangajwe n’ibiri ku mpapuro z’ibarura ry’amajwi yavuye mu biro by’amatora”.

Ibyavuye mu matora by’ibanze byemeza ko Alpha Condé w’imyaka 82 yatsindiye manda ya gatatu – itavugwaho rumwe, mu gihe mu gihugu hakomeje imyigaragambyo irimo urugomo.

Amerika yasabye impande zose gusoza mu mahoro amakimbirane ashingiye ku matora zifashishije inzego zibishinzwe.

Yongeyeho ko ishyigikiye ibikorwa bya dipolomasi birimo gukorwa n’umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Afurika (ECOWAS/CEDEAO), umuryango w’ubumwe bw’Afurika n’umuryango w’abibumbye.

Cellou Dalein Diallo, wahabwaga amahirwe menshi mu bahatanye na Bwana Condé muri ayo matora, yari yitangaje ko ari we wayatsinze.

Yari yabujijwe kuva mu rugo rwe kugeza ejo ku wa gatatu ubwo yavugaga ko noneho abashinzwe umutekano bari bashyizwe ku irembo bahavanywe.