Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Musanze: V/Mayor wakubise umugore yakatiwe iminsi 30 y’agateganyo - FLASH RADIO&TV

Musanze: V/Mayor wakubise umugore yakatiwe iminsi 30 y’agateganyo

Augustin Ndabereye wari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu wemera icyaho cyo gukubita no gukomeretsa umugore we, kuri uyu wa 11 Nzeri Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza mu karere ka Musanze rwemeje ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Uyu Ndabereye wegujwe ku mirimo yo mu boyobozi bw’akarere ka Musanze n’uwahoze ari umuyobozi w’akarere kubera kwitwara nabi, mu mpera z’ukwezi gushize kwa munani yari yatawe muri yombi akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa umugore we.

Kuri uyu wa kabiri yaburanye ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo yemera ko yakubise umugore we akanamukomeretsa, ariko ko ibyo kumupfura umusatsi atari abigambiriye.