Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Aho Robert Mugabe azashyingurwa hemejwe - FLASH RADIO&TV

Aho Robert Mugabe azashyingurwa hemejwe

Umuryango wa Robert Mugabe wahoze ari Perezida wa Zimbabwe watangaje ko azashyingurwa mu irimbi ry’Intwari mu murwa mukuru Harare.

Mwishywa we akaba n’umuvugizi w’umuryango Leo Mugabe, yavuze ko itariki yo kumushyingura yo itaramenyekana.

BBC yanditse ko ku cyumweru hazaba umuhango kuri iryo rimbi rya leta ryagenewe Intwari, ukurikirwe n’undi muhango uzabera mu cyaro cya Kutama aho Bwana Mugabe avuka.

Leta ya Zimbabwe n’umuryango wa Mugabe bari batarumvikana ku hantu uyu wategetse iki gihugu mu gihe cy’imyaka 37 azashyingurwa.

Bwana Mugabe yapfuye ku wa gatanu ushize afite imyaka 95 y’amavuko, apfira mu bitaro byo muri Singapore aho yari amaze amezi yivuriza.

Kuri ubu, umurambo we uruhukiye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Rufaro kiri i Harare.