Kigali: Umudugudu wubakiwe imiryango 50 watangiye gusenyuka umaze amezi atatu gusa

Abatujwe mu mudugudu  w’icyitegererezo wa Makaga mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, baravuga ko bafite impungenge z’amazu bamaze amezi atatu batujwemo ko ashobora kubagwira kuko yatangiye kwiyasa.

Bavuga ko iyo barebye babona yarubatswe nabi akaba ariyo mpamvu atangiye kugaragaza ibimenyetso ko atazaramba.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge buvuga ko bagiye koherezayo abashinzwe iby’imyubakire, basanga ari byo, rwiyemezamirimo wayubatse agakemura icyo kibazo.

Umwe mu batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Makaga, yeretse umunyamakuru wa Flash uburyo inzu bamazemo amezi atatu zatangiye kuvunguka no kwiyasa.

Ati “Ntago iyi ngiyi ari isima ihagije, ni itaka nyataka niyo mpamvu byavungutse kigacukuka”.

Ni imiryango 50 yiganjemo abakuze n’abafite ubumuga, bavanywe hirya no hino mu mirenge igize akarere ka Nyarugenge.

Abatujwe muri uyu mudugudu bafite impungenge z’aya mazu bamazemo igihe kitarenze amezi atatu, akaba yatangiye kwiyasa.

Usibye kwiyasa no kuvunguka kw’amatafari, ngo izi nzu zininjiramo amazi ku buryo amatafari yatangiye kujenga, ibintu bishobora gutuma zisenyuka vuba.

Utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru yagize ati “Impungenge dufite ni aya mazu turimo atujuje ubuziranenge. Amazu tumazemo amezi atatu akaba yaratangiye kwiyasa no kumanuka kw’amatafari, amazi yinjiramo amatafari yajunditse amazi atangiye kuvunguka. Ubwose urumva atazatugwa hejuru”?

Undi yunzemo ati “Izi nzu zarasondetswe rwose! Kuko inzu twatashye ku itariki ya 21 z’ukwa gatandatu uyu mwaka, ubu akaba yaragiye yiyasa, hakagira n’ibimanuka. Iyi mvura iri kugwa gutya, urabona izasiga itayasenye? Twakorerwa ubuvugizi rwose ubuyobozi bugasubiramo aya mazu, kuko ni igihombo kubona amazu yubakwa n’amafaranga menshi nyamara icyo bayubakiye ntikigerweho bikaba impfabusa”.

Ni ikibazo Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Nyarugenge Nsabimana Vedaste atemera neza kubera ko aya mazu aribwo acyubakwa, nta kuntu yaba yatangiye gusenyuka, gusa akavuga ko aya mazu akiri mu nshingano za rwiyemezamirimo, basanze aribyo yasabwa kubikosora.

Ati “Ibyo byo abashinzwe iby’imyubakire babireba, kuko inzu yubakishije amatafari ahiye ikaba ikomeye, iracyari no muri garanti kuri rwiyemezamirimo wayubatse. Niba hari ibitameze neza byakosorwa, ariko kuvuga ko zubatswe nabi ntago mbizi neza(I am not sure) ariko abashinzwe iby’imyubakire babireba bigakosorwa”.

Kuba imiryango 50 ituye muri uyu mudugudu abenshi ari abafite ubumuga hamwe n’abageze mu zabukuru, ngo nta yandi mikoro bafite yo gusana ayo mazu aho atangiye kwangirika.

Ibi bateye impungenge ngo ni uko ashobora gusenyuka nta gihe amaze, mu gihe ubuyobozi bwabatuje muri aya mazu ntayo bwaba busannye mu maguru mashya.

Yvette Umutesi