Sena y’u Rwanda yagaragaje ko abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu mahanga bakomeje kwiyongera bityo ko u Rwanda rukwiye gushyira ingufu mu butwererane n’ibihugu barimo, kugira ngo bishyireho amategeko abahana.
Ibi ni ibyagaragajwe n’ubushakashatsi bwamuritswe kuri uyu wa 3 Ukwakira 2019, bwakozwe na Sena ku miterere y’ikibazo cy’ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe abatutsi.
Ubu bushakashatsi bwa Sena bugaragaza ko abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe bari mu mahanga barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga. Michael Rugema Perezida Komisiyo ya Sena ishinzwe ububanyi n’amahanga ubutwererane ari nayo yabukoze yasabye ko hajyaho inzego zihariye zishinzwe gukurikirana abari hanze y’igihugu bahakana, bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “ Twari twemeye ko hakwiye kuba hajyaho umuntu wihariye ushinzwe by’umwihariko gukurikirana abakora ihakana n’abapfobya rikorerwa mu mahanga”.
Bisa n’ibisaba imbaraga zidasanzwe mu guhangana n’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi bari mu mahanga, cyane ko Umushinjacyaha mukuru wa Repeburika Jean Bosco Mutangana agaragaza ko ibihugu barimo nta bushake bifite bwo gushyiraho amategeko ahana ihakana n’ipfobya rya Jenoside.
Ati “ Ho hari ikintu cya injustice (umuco wo kudahana) ibihugu ntabwo bihana abakora ibyo byaha, ibihugu ntabwo bifite mecanisme na priorite yo gukurikirana ibi bibazo bireba u Rwanda by’umwihariko”.
Kuri ubu hari bimwe mu bihugu byamaze gushyiraho amategeko ahana abahakana n’abapfobya Jenoside yakoerwe abatutsi. Ibi byagezweho binyuze mu biganiro byagiye biba hagati y’u Rwanda n’ibyo bihugu, gusa Umunyambanga wa Leta muri minisiteri y’ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko agaragaza ko u Rwanda rukwiye gushaka uko umuryango mpuzamahanga wahshyiraho amasezerano mpumzahanga ajyanye no kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “ Ndi kwibaza rero nk’u Rwanda nta kuntu dukwiye gutekereza tunyuze mu nzira za dipolomasi tugaca mu buryo buri multilateral aho kugira ngo tugende tulobinga mu buryo buri bilateral tukaba twakora ku buryo bwo kureba ko hajyaho un traite international.”
Akurikije uburemere bw’ikibazo cy’abakomeje guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida wa Sena Bernard MAKUZA yagitanzemo umukoro ku basenateri bashya baherutse gutorwa.
Ati “ Ubu bushakashatsi n’imyanzuro tuvanamo by’umwihariko bikaba byaba nk’umurage tuzashyikiriza abagize manda ya gatatu, by’umwihariko bukababera ishingiro ry’ibikorwa bazakora bizakomeza gushimangira inshingano yihariye ya Sena, harimo kurwanya icyo aricyo cyose cyaba inzitizi ku bumwe n’ubwiyunge tumaze kugeraho”.
Umushakashatsi ku mateka ya Jenoside GregoryStanton mu nyandiko ze agaragaza ko guhakana no gupfobya Jenoside aricyo kiciro cya nyuma cya Jenoside. N’ubwo u Rwanda rugaragza ko ruhangayikishijwe cyane n’abari hanze y’igihugu bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo n’imbere mu gihugu bacyarimo ariko ngo bagenda baganuka nk’uko ubushinjacyaha bwabigaragarijwe abasenateri.
Daniel HAKIZIMANA