Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Bayigamba wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda yatawe muri yombi - FLASH RADIO&TV

Bayigamba wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda yatawe muri yombi

Robert BAYIGAMBA wigeze kuba Minisitiri w’Urubyiruko, Umuco na Siporo yatawe muri yombi akekwaho kwihesha ibyaha birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Amakuru aravuga ko  Bayigamba yatawe muri yombi ku wa 22 Ukwakira 2019, ndetse ubu dosiye y’ibyo aregwa yamaze gukorwa n’Ubugenzacyaha igashyikirizwa Ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB, Umuhoza Marie Michelle, yemeye ko uyu mugabo afunzwe ariko yirinda gutangaza uburyo ibyaha akekwaho byakozwe.

Ati “Akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gihanwa n’ingingo ya 174 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda ndetse n’icyaha cyo kugurisha ikintu cy’undi giteganywa n’ingingo 176 y’icyo gitabo. Dosiye yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.”

Robert BAYIGAMBA ni umwe mu bantu bakomeye mu rwego rw’abikorera, usibye kuba Umuyobozi Mukuru wa Manumetal Ltd, yanayoboye Ishyirahamwe ry’Abafite Inganda ndetse yanabaye Umuyobozi mu Rwego rw’Abikorera.

Yabaye mu buyobozi bukuru bw’ibigo bitandukanye birimo RwandAir, SORAS, AGASEKE Bank [yahindutse Bank of Africa], Banki y’Abaturage, Kaminuza y’u Rwanda n’ibindi.

Yanabaye kandi Minisitiri w’Urubyiruko, Umuco na Siporo ndetse n’Umuyobozi wa Komite Olempike y’u Rwanda.

Src: Igihe