Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Sudani y’Epfo: Leta yashyizeho ibihe bidasanzwe mu duce twibasiwe n’ibiza - FLASH RADIO&TV

Sudani y’Epfo: Leta yashyizeho ibihe bidasanzwe mu duce twibasiwe n’ibiza

Abategetsi bashyizeho ibihe bidasanzwe mu ntara zibasiwe n’imyuzure mu Burasirazuba bw’Igihugu.

The East African yandika ko ibintu byarushijeho kuba bibi kuko ubu hari abaturage barenga ibihumbi 900 bakeneye ubufasha kurusha abandi, mu gihe hari abagera kuri miliyoni 7 n’ubundi bari basanzwe ari ba ntaho nikora.

Iki kinyamakuru cyandika ko imvura yangije imihanda ku buryo bukomeye kuko ibiraro byacitse no guhahirana byahagaze.

Umuryango w’Abaganga Batagira Umupaka, MSF wavuze ko ufite impungenge ko iki gihugu cyahita kibasirwa n’indwara zituruka ku mwanda cyane cyane Kolela.

Sudan y’Epfo isanzwe iri ku gitutu cyo gusohoka mu ntambara, ndetse ubu abategetsi bamaze kuvuga ko itariki ya 12 uku kwezi amasezerano adashyizweho umukono intambara yahita irota.

Perezida Salva Kiir yasabye igisirikare gukora iyo bwabaga iyi tariki ikubahirizwa kuko amazi ashobora kuba atakiri yayandi.