Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Kenya: Abamaze kugwa mu nkangu bamaze kuba 52 - FLASH RADIO&TV

Kenya: Abamaze kugwa mu nkangu bamaze kuba 52

Abarenga 52 nibo bamaze kumenyekana ko baguye mu nkangu yatewe n’imvura ikabije mu ntara ya West Pokot.

Amakuru ahava aravuga ko abaturage babarirwa mu bihumbi kuri ubu badafite aho bakinga umusaya.

Guverineri w’iyi ntara Prof.  John Lonyangapuo yabwiye ikinyamakuru The Nation ko abagera 22 bamaze kuburirwa irengero, gusa ngo ibikorwa byo kubashakisha birakomeje.

Iki kinyamakuru cyongeyeho ko Guverineri yavuze ko kuri ubu ikibazo gikomeye gihari ari uko aka gace imiti yashize mu bubiko kuko imiti myinshi yajyanwe mu bigo by’amashuri byabaye bicumbikiye abakuwe mu byabo n’iyi mvura idasanzwe.

Uyu mutegetsi yavuze ko ubu umugira neza wese ubishoboye yagoboka abaturage be kuko abenshi bari mu kaga, ntacyo kurya bafite abandi bakaba nta n’imyambaro bafite.