Kenya: Abamaze kugwa mu nkangu bamaze kuba 52

Abarenga 52 nibo bamaze kumenyekana ko baguye mu nkangu yatewe n’imvura ikabije mu ntara ya West Pokot.

Amakuru ahava aravuga ko abaturage babarirwa mu bihumbi kuri ubu badafite aho bakinga umusaya.

Guverineri w’iyi ntara Prof.  John Lonyangapuo yabwiye ikinyamakuru The Nation ko abagera 22 bamaze kuburirwa irengero, gusa ngo ibikorwa byo kubashakisha birakomeje.

Iki kinyamakuru cyongeyeho ko Guverineri yavuze ko kuri ubu ikibazo gikomeye gihari ari uko aka gace imiti yashize mu bubiko kuko imiti myinshi yajyanwe mu bigo by’amashuri byabaye bicumbikiye abakuwe mu byabo n’iyi mvura idasanzwe.

Uyu mutegetsi yavuze ko ubu umugira neza wese ubishoboye yagoboka abaturage be kuko abenshi bari mu kaga, ntacyo kurya bafite abandi bakaba nta n’imyambaro bafite.