Tanzania: Abayobozi b’igipolisi n’ushinzwe umusoro barakekwaho kunyereza umusoro

Umutegetsi mukuru mu gihugu yahagaritse abayobozi bakuru mu gipolisi mu ntara ya Shinyanga n’ushinzwe umusoro bakekwa kuba ibyitso by’abanyereza umusoro mu Ntara.

Ikinyamakuru The Citizen cyanditse ko Perezida  Magufuli yategetse ko Richard Abwayo umukuru w’igipolisi ndetse na John Rwamlema umushinjacyaha mukuru mu ntara bahigama ngo hakorwe iperereza ku byaha byo kubangamira umusoro byahagaragaye.

Aba bapolisi 2 barashinjwa kunaniza ushinzwe imisoro mu ntara kuko bakingira ikibaba amakompanyi yigenga ntatange umusoro.

Perezida John Pombe Magufuli yasabye kandi umuyobozi mukuru mu kigo gishinzwe imisoro n’amahoro guhagarika umukozi wacyo mu Ntara kuko nawe hari amakuru avuga ko yaba abifitemo inyungu.

 Ibi kandi byahise bishyirwa mu ngiro nk’ako kanya.