Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Runda: Ntawe ugorobereza kure kubera imbwa - FLASH RADIO&TV

Runda: Ntawe ugorobereza kure kubera imbwa

Abatuye mu murenge wa Runda mu Kagari ka Muganza mu mudugudu wa Rubona mu karere ka Kamonyi, bavuga ko babangamiwe n’imbwa z’ibihomora zibatangira kuva saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba bigatuma nta muturage usohoka iyo izi saha zigeze.

Aba baturage bagaragaza ko nta wasiga n’itungo hanze ku manywa kuko izo mbwa ziza zikonona mu ngo zabo, bavuga ko ahanini zikururwa n’ibagiro riri hafi y’amazu yabo ridasakaye.

Bagasaba ko inzego z’umutekano zabakiza izi mbwa kuko zituma batagira ubwisanzure.

Costasia YANKURIJE aragira ati “Guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nta muntu ujya hanze, kubera izo mbwa ziba ziri aho zisakuza, abafite amatungo bayashyira mu nzu mbere y’uko saa kumi n’ebyiri zigera. Rwose bashakisha ukuntu izo mbwa bagenzura ukuntu bazikura inaha pe.”

Mukambayire Vestina “Imbwa ziza zikurikiye ibagiro riri hafi aha, zarangiza zigatega abantu zigashaka no kubarya guhera mu masaha y’umugoroba, saa kumi n’imwe saa kumi n’ebyiri, muri make nta bwisanzure tubona.’’

Moses KWIZERA“Nkanjye uhura na zo iyo ngenda n’ijoro ni nini cyane kandi usanga ari nyinshi, ntituramenya aho ziba zaturutse, tukaba twasaba ko inzego z’umutekano zazidukiza kuko biri mu nshingano zabo kumva ibibazo byacu.’’

Umuyobozi w’Umurenge wa Runda Rafiki MWIZERWA ku murongo wa telefone  avuga ko iyo ikibazo cy’imbwa ziteza umutekano muke kigaragaye, hari imiti bazitera bafatanyije n’inzego z’umutekano.

Yagize ati “Muri rusange tugira ikibazo cy’imbwa zizerera, iyo zigaragaye dukorana n’abaturage kuko tugira umuti uzitega. Iyo byagaragaye dufatanya n’inzego z’umutekano na Polisi  tukazitega.’’

Abaturage bagaragaza ko iki kibazo cy’imbwa kimaze hafi imyaka ibiri, aho iki kibazo ngo bakigejeje ku buyobozi bukababwira ko buzagikemura none ngo amaso yabo akaba yaraheze mu kirere.

Amiella AGAHOZO