Abadepite bavuze ko hari ibihano bitangwa mu magereza bihabanye n’amahame mpuzamahanga

Muri amwe mu magereza yo mu Rwanda havugwamo gutanga ibihano ku mfungwa n’abagororwa bakoze amakosa nyuma bikagaragara ko bihabanye n’amahame mpuzamahanga arengera uburenganzira bw’abafunzwe.

Ibi byagaragajwe mu isesengura ryakozwe n’abadepite kuri raporo ya Komisiyo y’uburengenzira bwa Muntu ya 2018/2019

Minisiteri y’ubutabera ivuga ko imfungwa cyangwa umugororwa wakoze amakosa ahanwa hakurikijwe amabwiriza Gereza kandi ko ntawe uhabwa igihano gihonyora uburenganzira bwa muntu. Icyakora uwahuye n’iki kibazo ngo yajya abimenyesha inzego zibishinzwe zikamurenganura.

REBA INKURU IRAMBUYE MU MASHUSHO: