Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Tanzania: Urwego rwanyirukanye ntirubifitiye ububasha –Bernard Membe - FLASH RADIO&TV

Tanzania: Urwego rwanyirukanye ntirubifitiye ububasha –Bernard Membe

Bernard Membe wahoze mu ishyaka riri k’ubutegetsi CCM yavuze ko habayeho amakosa mu kumwirukana kuko byakozwe n’urwego rutabifitiye ububasha.

Uyu munyapolitiki wahoze ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga yabwiye ikinyamakuru Mwananchi ko komisiyo y’imyitwarire mu ishyaka yahubutse ikamwirukana burundu kuko hari abagaragazaga ko batamushaka nta cyaha yakoze cyatuma yirukanwa.

Muri iki kiganiro bwana Bernard Membe avuga ko ubundi umwanzuro nk’uriya ufatwa n’urwego rukuru rwa nyuma rw’ishyaka ngo bidakorwa nk’uko byakozwe.

Nawe yongeye gushimangira ko nta mpamvu abona yari ikwiye kumwirunanisha burundu mu ishyaka CCM  kuko ngo azira ko yagaragaje ko ashaka kuzarihagarira mu matora ya perezida agahangana na perezida Dr. John Magufuli usanzwe ari k’ubutegetsi.

Umunyamabanga mukuru w’iri shyaka yamusabye gutuza agacisha make kuko ngo inama nkuru y’ishyaka ntiraterana ariko ngo hagati aho akwiye kuba yubashye imyanzuro yamufatiwe.